RFL
Kigali

Apotre Masasu ahamya ko aho gushaka nabi wajya mu ijuru utarongoye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/01/2016 15:29
8


Intumwa Masasu Yoshuwa uyobora itorero Restoration ku isi yatanze ubutumwa ku rubyiruko rutari rwashaka arusaba gushishoza cyane mu gihe cyo kurambagiza. Yakomeje avuga ko aho gushaka nabi, icyaba cyiza ari ukujya mu ijuru utarongoye.



Apotre Masasu yatangaje ubu butumwa mu rusengero akuriye rwa Restoration Church, inyigisho ye itambutswa kuri Radio Authentic izwi nka Radio ya Gitwaza. Apotre Masasu ubusanzwe avuga ko nta mukristo ukwiye kwaka gatanya(Divorce).

Kuba atemera gatanya (Divorce) kuko abashakanye baba bakwiye ngo gutandukanywa n’urupfu cyangwa se Yesu agarutse, niyo mpamvu Apostle Masasu asaba abatari barushinga kujya bashishoza cyane bagashaka umugore/umugabo w’umutima aho gushaka bakurikiye uburanga, imitungo, amashuri n’ibindi bigaragarira inyuma gusa. Yagize ati:

Aho kugira ngo uzajye gukosora ibyapfuye ntibikabe basi uzabure icyo gukosora aho kugira ngo nsigare nsanasana ibyangiritse ndakareka gushaka.Gurumana uko ugurumana imyaka igusige uko igusiga, aho kurongora nabi urakajya mu ijuru utarongoye, ibibi birarutana kuko upfa ubireba ,simbwira abashatse ndabwira abatari bashaka bakireba amaguru, agatuza, umutwe, uburanga,amazuru,ikibero n’amabere, murapfuye, uzi gushakana n’umuntu nyuma y’amezi 6 akaguta mu nzu!

Apotre Masasu yahanuye urubyiruko arubwira ko rudakwiye kureba uburanga gusa

Apotre Masasu yakomeje avuga ko n’ubwo uwo mwashakanye yakuka amenyo agashiramo, muba mugomba kugumana kuko nta mpamvu n’imwe iba ikwiye kubatandukanya. Ati “Mushobora gukora separation ariko ntimukore divorce”Hano yavugaga ko ushobora kujya kure gato y’utakwishimiye ariko ntimutandukane burundu kuko ari ikizira ku Mana. Yagize ati:

Aracyari madamu nubwo yatakaza amenyo yose utamusoma kuko bigoye, tujye tuvuga ibintu ukuri, ndemera ko hari abantu barengana hari umugore wigeze kumbwira ngo ikigabo cyanjye kitari cyakizwa cyari kizima, yari azi kunsohokana tukajya muri Boite tukabyina none ibintu byanyu(by’abarokore) byaramwishe, azongere ambone nzajya iwacu. Namureba nkatekereza abagore birirwa ku karago batakira Imana bashaka ko abagabo babo bakizwa.

Yasabye kandi abakora ubukwe bagasesagura kuko atari byiza kwishimana mu bukwe ariko nyuma mugatangira kubaho nabi. Ku bijyanye n’abasore n’inkumi baba barafashe gahunda yo kurushingana ariko ubushobozi buke bugatuma badakora ubukwe ndetse iyo gahunda bamwe bakayihungira kure, Apotre Masasu yavuze ko ari gutegura uburyo bushya bwo kujya abasezeranya mu materaniro ku manywa. Yagize kandi n'icyo avuga ku kurimba inyuma n’ubwo ari byiza ariko ko bidakwiye kuruta umurimbo w’imbere. Yagize ati:

Umurimbo w’inyuma ntabwo ari mubi rwose ariko ntukarute uw’imbere ntabwo wagapfuye mu mwuka utera imbere mu bigaragara. Nonese ni bangahe hano batari barongora batinya fagitire y’umunsi wa marriage, njyewe ndimo ndategura uburyo nzajya nsezeranya abantu saa yine kugeza saa sita mu materaniro hagati noneho ukagira Imana yo kuba ufite abagutahira ubukwe, itorero tukabatwerera Fanta, abakristo bose bagataha ubwo bukwe, bukaba ku manywa bigaca n’ikibazo cy’abajura bateye.

Apotre Masasu agiye kujya asezeranya mu materaniro abageni badafite ubushobozi buhagije

Izi nyigisho za Apotre Masasu yazitambukije mu gihe cyashize ariko kubera kuzikunda ziracyari gutambutswa ku ma radiyo kuko bamwe mu bakristo bahamya ko ibyo Apotre Masasu avuga ari ukuri.

Ubwo yari mu rusengero rwa Patmos of Faith church, Apotre Masasu yashimye Imana yamuhaye umugore ufite uburanga imbere n’inyuma.Ibi ntibyaje kuvugwaho rumwe na bamwe mu basomyi bacu kuko hari abavuze ko yigeze gutangaza ko abantu bose ari beza kimwe ariko akaba yatatse umugore we.

Lydia Masasu

Apotre Masasu ahamya ko umugore we Rev Lydia Masasu ari mwiza imbere n'inyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugisha8 years ago
    ibyo masasu avuga nukuri abatemeranya nuko yatatse umugore we nurugero yatangaga kubyo yaramaze kwigisha numuntu wumugabo
  • Isirikoreye 8 years ago
    Masasu ndamukuunze peee nubundi njya ntekereza ko atandukanye nabandi biyiita abakozi b"Imana
  • Patrick8 years ago
    Imana imuhe umugisha rwose. Uko ni ukuri pe.
  • nkotanyi8 years ago
    Dady u are number one , turagushima cyane ku bwitange ugaragaza kugirango societe nyarwanda irusaheho kuba nziza uri intangarugero rwose njye nkwigiraho byinshi cyane .
  • mugabo8 years ago
    This an amazing article! Umugani ugana akariho.Big hand to Apostle Masasu.
  • Sinzi8 years ago
    Njye nkunda aba vugabutumwa (pasteurs)babiri mu Rwanda, Masasu arimo, Imana ijye imuha umugisha inamukomeze, si nkunda amadini yinzaduka, ariko aho Masasu ari najya kumva inyigisho ze.
  • Tunga8 years ago
    Masa ndagukunda uri mu bapasteri babi nkunda muri iki gihugu
  • Tunga8 years ago
    Masa ndagukunda uri mu bapasteri babi nkunda muri iki gihugu





Inyarwanda BACKGROUND