RFL
Kigali

Yasiganwe mu kwiruka metero magana inani (800m) atwite inda y'amezi umunani (8)

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:27/06/2014 14:47
2


Alysia Montano w’imyaka 28 y’amavuko yasiganwe mu kwiruka metero 800 atwite inda y’ibyumweru 32, ni ukuvuga amezi 8, asoza irushanwa akoresheje iminota ibiri n’amasegonda mirongo itatu n’abiri n’ibice cumin na bitatu (2’ 32”.13) mu isiganwa ryabereye kuri sitade ya Hornet, i Sacramento ho muri California.



Benshi bibaza ko umugore utwite inda nkuru hari imirimo y’ingufu atakora ngo ayishobore ku bw’intege nke z’umubiri we no kubungabunga umutekano wa wo kimwe n’uw’umwana atwite, ariko Alysia Montano Umunyamerika wegukanye umudali wa zahabu inshuro eshanu nk’umukinnyi wa mbere mu kwiruka metero 800 muri Leta zunze ubumwe za Amerika yakuyeho izo mpungenge kuri bamwe, ubwo yabashaga gusiganwa afite inda y’amezi 8.

Alysia

Ngo yiruka yumvaga ameze neza, ndetse hari n'abo yari yatitije bazi ko aza kubasiga

Kimara gusoza irushanwa, Alysia Montano yagize ati: “Nirukankanye inda yanjye, kandi numvaga meze neza mu isiganwa ryose.”

Alysia Montano yari asanzwe yiruka izo metero 800 mu munota 1:57.34, ndetse ngo ni na byo bihe yaherukaga gukoresha mu mwaka w’2010 mu irushanwa ryabereye i Monaco, ariko ngo ku bihe yakoresheje afite inda y’amezi 8 hari hiyongereyeho amasegonda 35 gusa.

Alysia

N'ubwo yaje ku mwanya wa nyuma, agahigo yaciye hari benshi batarakageraho

Uyu mutegarugori washyingiranywe na Louis mu mwaka w’2011, ngo asanga ibyo abantu batekereza ku mugore utwite bimwe na bimwe biba Atari byo, ngo kuko ahubwo imyitozo ngororamubiri nk’iyo akora iba ari myiza ku mugore ndetse no ku mwana atwite.

 Alysia

Alysia Montano ngo yatangiye kwitoza anakora amarushanwa kuva akiri muto, bityo ngo ntiyahagarika n'ubwo yaba atwite

Alysia

Alysia

Alysia Montano mu masiganwa ataratwita

Alysia

Alysia

Alysia Montano (4) umubiri we wari wubakitse kandi akomeye

Alyisia

Alysia Montano yegukanye umudaliwa zahabu inshuro 5 nk'umukinnyi wa mbere muri Letza zunze ubumwe za Amerika mu kwiruka metero 800

Alysia

Alysia Montano ngo afite inzozi zo kuzafungura ikigo cy'imyitozo ku miryango y'abashakanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    AMAFOTO
  • ROBERT9 years ago
    So Good!!!





Inyarwanda BACKGROUND