RFL
Kigali

Umuraperi DMX akomeje kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristu

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:23/12/2013 13:32
0




Ibi byatangaje benshi ntibyanavugwaho rumwe ndetse akaba yaragaragaye ari gusomera icyanditwe umugore wari ufite ibibazo imbere ya Restaurent.

Umuraperi DMX akaba yarafashwe video asomera umugore wari mu bihe bikomeye icyanditswe  imbere ya Restaurant yitwa  Jammin’ Caribbean muri Los Angeles nk’uko iyi video igaragara ku rubuga the Christian post.

N’ubwo ibyo yasomye ntawabimenye ariko byasaga nk’aho ari kugira inama uwo mudamu wacaga mu bihe bikomeye amubwira ko icyingenzi ari ukwizera ubushake bw’Imana mu bibazo ari gucamo.

Nk’uko ikinyamakuru TMZ cyabitangaje, ngo DMX yari muri restaurant ni uko abona umudamu wari hanze asa nk’ufite ibibazo,maze ahita afata bibiliya ye kugira ngo agire ubufasha amufashisha.N’ubwo yagiye agira ibyaha byinshi byanamujyanye mu buroko, yeguriye ubuzima bwe Yesu kristu ndetse n’ibyanditswe byo mu ijambo ry’Imana,

Ikinyamakuru Yonkers gitangaza ko muri Nzeri 2012 yari agiye kuba umudiyakoni mu itorero rya Morning Star Sanctified Church muri Arizona. DMX atangaza ko yasomye bibiliya yose kandi ko yifuza kuzana ubugingo bwinshi bw’abantu ku mana kugira ngo ahinduke umukristu mwiza.

\"\"

Avuga ko uburyo bwiza bwo gusoma bibiliya atari ukwirirwa usoma gusa ahubwo ari ukureka ibyo wasomye bikaguhindura ndetse ugahindura n’uburyo bwo kubaho.

DMX yagize ibibazo byinshi mbere yuko aba umwizera ukomeye ndetse akaba yaragiye anfungwa cyane azira ibiyobyabwenge ndetse nubujura ariko DMX ubu akaba yaragaragaye kenshi muri prison kwigisha ibya Yesu kristo.

Mu kiganiro yagiranye na MTV ubwo yavaga kubwiriza muri gereza,  DMX yatangaje  ko atazi ibyo bakoze ariko yari yagiye kubabwira ko Yesu abakunda no kubabwira icyubahiro cy’Imana .

Dushime Onesphore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND