Umuraperi Chris Bearer yikase igitsina cye hanyuma ashaka gusimbuka igorofa mu rwego rwo kwiyahura, akaba yarahise ajyanwa kwa muganga ngo akurikiranwe nyuma yo gusimbuka igorofa ry’amazu abiri ariko umugambi we wo kwiyambura ubuzima ntuhite umukundira.
Uyu muraperi Chris ubusanzwe witwa Andre Johnson ku mazina yiswe n’ababyeyi be, yikase ubugabo bwe arangije asimbuka igorofa ryo muri Hollywood y’amajyaruguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyo byombi akaba yarabikoze mu rwego rwo gushaka kwiyambura ubuzima.
Abasore babiri b’abaraperi mu itsinda rya Northstar ryakoranaga n’itsinda rya Wu-Tang Clan uyu Chris Bearer yabarizwagamo, nibo babonye uyu musore ataka cyane nyuma yo kugwa hasi asimbutse igorofa, maze biza gutahurwa ko yari yabanje no kwitaka igitsina mbere yo gusimbuka iryo gorofa.
Impamvu yaba yaratumye uyu muraperi yikata igitsinda yarangiza agasimbuka igorofa ntiramenyekana
Amakuru dukesha ikinyamakuru daily star arakomeza avuga ko kugeza ubu uyu muraperi uri mu bitaro amerewe nabi cyane kuburyo ubuzima bwe buri mu kaga, n’ubwo amahirwe yo gukira ari macye cyane kugeza ubu akaba agihumeka ariko amakuru ajyanye n’icyaba cyatumye ashaka kwiyahura akaba ataramenyekana.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO