RFL
Kigali

Rihanna yakubise umufana we mu gitaramo yakoreraga mu Bwongereza

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:19/06/2013 12:14
0




Uyu mwari utakigaragaza cyane iby’ubuzima bwe bwite nyuma y’aho atandukanye ku mugaragaro na Chris Brown, ubu ari mu bitaramo byo kumurika no kwamamaza album ye yitwa Unapologetic. Nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye i Paris mu Bufaransa umuririmbyikazi w’indirimbo nka Diamonds ubu ageze mu Bwongereza.

Nguwo Rihanna


Uyu mukobwa rero ufite n’amaraso ashyushye cyane ubwo yari mu gitaramo, yafashe akanya ava ku rubyiniro maze aririmba yegereye abafana.  Ubwo umwe muri abo bafana  yafashe Rihanna ukuboko  yanga kumurekura undi na we agerageza kumwiyaka ariko biba iby’ubusa niko gufata umwanzuro amukubita indangururamajwi(microphone) hanyuma asubira ku rubyiniro akomeza kuririmba.

Source :closermag.fr

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND