RFL
Kigali

Nyuma yo kuva mu Rwanda Jamal yataye ibaba mu kabari kubera urumogi

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/03/2014 9:33
0


Ku mugoroba wok u Cyumweru gishize tariki ya 9 Werurwe 2014 nibwo Jamal yavuye mu Rwanda nyuma yo gufatanya na Bruce Melody mu gitaramo cyo kumurika alubumu ye ya mbere. Amaze kugera muri Uganda, uyu muhanzi yagiye mu kabari anywa ibisindisha byinshi kugeza ubwo guhagarara byabaye ikibazo.



Amakuru BE ikesha ikinyamakuru Redpepper, avuga ko uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo Omusomesa yahuye n’ikibazo gikomeye ubwo mu minsi mike ishize yagiye mu kabari kitwa Mish Mash bar muri Kisimenti ho mu mujyi wa Kampala maze anywa urumogi rwinshi kugeza ubwo rwarenze urugero(overdose) mu mubiri we ibintu bihinduka bibi cyane.

Jamal

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko Jamal amaze gufatwa n’uru rumogi, guhagarara byaramunaniye aryama hasi muri ako kabari. Yagerageje kwihagararaho nk’umuhanzi ukomeye yirinda igisebo akagerageza guhagarara bikanga bityo akongera akihonda hasi.

Uyu muhanzi amaze gukubitika muri ubu buryo ngo yatangiye kuvuga mu ndimi zitandukanye ndetse inshuti ze zose bari kumwe ngo nta n’imwe yibukaga.

Jamal

Izi nshuti za Jamal zibonye ko ibintu bifashe indi ntera, bahise bahise bamurandata bamuvana muri ako kabari birinda ikindi kibazo cyaboraga kuvuka nyuma y’uko iki kiyobyabwenge cyari cyamuciye intege.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND