RFL
Kigali

Nyuma y'uko Jay Z akubiswe na murumuna w'umugore we, ubu ibintu byongeye guhinduka mu muryango

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/05/2014 22:52
1


Mu minsi micye ishize nibwo icyamamare Jay Z yakubiswe na murumuna w’umugore we Beyonce witwa Solange Knowles, amakuru yaje kujya ahagaragara akaba yaravugaga ko Solange yibasiye Jay Z amuziza ko yari agiye kujya kwa Rihanna asize Beyonce, gusa ubu noneho hagati ya Solange na Jay Z ibintu bimeze neza.



Ubwo Jay Z yashakaga kujya mu kabyiniro kagombaga kuba karimo Rihanna, yashatse kujyayo asize umugore we Beyonce ari nabyo byaje kuba intandaro yo kurakara kwa Solange maze akibasira umugabo wa mukuru we akamukubita, nyuma ariko haje no gutangazwa andi makuru ko n’ubusanzwe aba bombi batacanaga uwaka bitewe n’uko Jay Z yabeshye Solange kumufasha mu muziki akaba icyamamare nka mukuru we Beyonce ariko ntabikore.

Beyonce na Solange bari kumwe na mama wabo Tina ndetse na Jay Z bagaragaza ibyishimo

Beyonce na Solange bari kumwe na mama wabo Tina ndetse na Jay Z bagaragaza ibyishimo

jay

Umuryango wari wateranye ibishimo ari byose

Umuryango wari wateranye ibishimo ari byose

Nyuma rero y’amakuru y’ubwumvikane bucye hagati ya Jay Z na murumuna wa Beyonce, ubu noneho bongeye kwerekana ko ibintu bimeze neza hagati yabo ndetse ko umubano wabo wongeye kuba ntamakemwa, bakaba bashyize ahagaragara amafoto yabo bishimye mu buryo bugaragara abo bari banari kumwe n’abandi bagize umuryango wa Beyonce harimo na mama ubyara Beyonce na Solange, bishoboka ko ari we ushobora kuba yaragize uruhare mu kwiyunga k’umukobwa we n’umukwe we.

Alan Fergurson ni we mukunzi wa Solange, aha ari kumwe n'agahungu ka Solange kitwa Daniel ndetse na Jay Z

Alan Fergurson ni we mukunzi wa Solange, aha ari kumwe n'agahungu ka Solange kitwa Daniel ndetse na Jay Z

ha

jay

jay

jay

bb

jay

jay

nn

Jay Z yari ari kumwe na benshi bo mu muryango w'umugore we bishoboka ko ari bo bamwunze na Solange

Beyonce Knowles aha yari ari kumwe na murumuna we Solange Knowles bagaragaza ibishimo

Beyonce Knowles aha yari ari kumwe na murumuna we Solange Knowles bagaragaza ibishimo

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASANA James9 years ago
    nibyiza kwiyunga ni ingirakamaro





Inyarwanda BACKGROUND