RFL
Kigali

Miss Karun wo muri Camp Mulla yirukanwe asimburwa n'umukunzi wa Kus

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:16/05/2013 9:07
0




Uyu Tiri bivugwa ko ubusanzwe yari afite gahunda yo gushyira ahagaragara indirimbo ze ku giti cye ariko ngo ubu yaba yaratangiye gukorana n’iri tsinda mu mishinga yabo mishya.


Miss Karun niwe mukobwa wenyine muri Camp Mulla

Nyamara iby’iri tsinda ngo si shyashya kuko ngo mu mujyi wa Nairobi hahwihwiswa itandukana ry’iri tsinda muri rusange kubera ahanini ngo bamwe mu barigize bari kujya mu mahanga gukomeza amasomo yabo.

N’ubwo ibi bivugwa muri iri tsinda ariko, biteganyijwe ko Camp Mulla izaririmbana ku rubyiniro rumwe na Snoop Lion (wahoze yitwa Snoop Dogg) mu gitaramo cyiswe MTV Africa All stars KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo.

Muri icyo gitaramo rero ntabwo Miss Karun azagaraga ku rubyiniro muri iki gitaramo aho azasimburwa na Tiri.


Uyu niwe Tiri bivugwa ko yasimbuye Miss Karun

Iri tsinda rigizwe na Taio Tripper, Shappa Man, Miss Karun wahagaritswe, K'Cous (Kus) ryamenyekanye mu ndirimbo nka “Party don’t stop” na “Fresh All Day” riri mu matsinda yakunzwe cyane umwaka ushize dore ko ryari ryatoranyijwe muri batanu bahatanira ibihembo bitandukanye ku rwego rw’isi birimo na BET Awards.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND