Stefani Joanne Angelina Germanotta uzwi mu muziki ku izina rya Lady Gaga asanzwe azwiho imyambarire idasanzwe aho adashobora kwirenza icyumweru atagaragaye mu ruhame yambaye imyambaro idasanzwe dore ko adatinya no kujya mu bitaramo birimo ibihumbi yambaye uko yavutse.
Mu mafoto anyuranye y’uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Bad Romance, G.U.Y (ari nayo igezweho muri iyi minsi),… yaje mu muziki ahita yamamara aba ikimenyabose ahanini abikesha udusha ahorana mu bijyanye n’imyambarire imuranga aho agenda hose.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 28 y’amavuko, ahantu hose yumvikanye ko ari bugere, abantu bose bashidukira kuza kumureba gusa barangajwe no kureba imyambaro ari bube yambaye, amafoto menshi muri aya akaba ari ayo ku munsi w'isabukuru ye.
DORE AMWE MU MAFOTO Y’UYU MWAKA YA LADY GAGA MU MYAMBARO IDASANZWE:
Iyi foto yafotowe kuwa gatanu w'icyumweru gishize ubwo Lady Gaga yasohokaga mu nzu iwe mu mujyi wa New York ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko ubwo yari yujuje imyaka 28 ku itariki 28 Weurwe. Uyu mwambaro yambaye umugaragaza wese, utatseho indabo, kandi upfutse isura yose watangaje benshi.
Aha Lady Gaga yasohokaga mu modoka yerekeza iwe mu mujyi a New York nabwo yambaye umwambaro ubonerana ukagaragaza umubiri we wose.
Aha ho yari yambaye nk'urukwavu mbere y'igitaramo cye mu mujyi wa New York.
Ku munsi we w'amavuko tariki 28 Werurwe ni uku yabanje kwambara ku manywa.
Ku munsi we w'amavuko nabwo yagaragaye muri iyi myambaro
Aha ho yari yambaye nk'umukene
Lady Gaga aha yari yambaye nk'abatabazi bazimya umuriro, aha yari yerekeje muri studio mu mujyi wa New York.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO