RFL
Kigali

Lady Gaga akomeje gutungurana mu bijyanye n'imyambarire-AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:3/04/2014 17:13
9


Stefani Joanne Angelina Germanotta uzwi mu muziki ku izina rya Lady Gaga asanzwe azwiho imyambarire idasanzwe aho adashobora kwirenza icyumweru atagaragaye mu ruhame yambaye imyambaro idasanzwe dore ko adatinya no kujya mu bitaramo birimo ibihumbi yambaye uko yavutse.



Mu mafoto anyuranye y’uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Bad Romance, G.U.Y (ari nayo igezweho muri iyi minsi),… yaje mu muziki ahita yamamara aba ikimenyabose ahanini abikesha udusha ahorana mu bijyanye n’imyambarire imuranga aho agenda hose.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 28 y’amavuko, ahantu hose yumvikanye ko ari bugere, abantu bose bashidukira kuza kumureba gusa barangajwe no kureba imyambaro ari bube yambaye, amafoto menshi muri aya akaba ari ayo ku munsi w'isabukuru ye.

DORE AMWE MU MAFOTO Y’UYU MWAKA YA LADY GAGA MU MYAMBARO IDASANZWE:

Lady Gaga

Iyi foto yafotowe kuwa gatanu w'icyumweru gishize ubwo Lady Gaga yasohokaga mu nzu iwe mu mujyi wa New York ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko ubwo yari yujuje imyaka 28 ku itariki 28 Weurwe. Uyu mwambaro yambaye umugaragaza wese, utatseho indabo, kandi upfutse isura yose watangaje benshi.

Lady Gaga

Aha Lady Gaga yasohokaga mu modoka yerekeza iwe mu mujyi a New York nabwo yambaye umwambaro ubonerana ukagaragaza umubiri we wose.

Lady Gaga

Aha ho yari yambaye nk'urukwavu mbere y'igitaramo cye mu mujyi wa New York.

Lady Gaga

Ku munsi we w'amavuko tariki 28 Werurwe ni uku yabanje kwambara ku manywa.

 

 Ku munsi we w'amavuko nabwo yagaragaye muri iyi myambaro

Aha ho yari yambaye nk'umukene

Lady Gaga aha yari yambaye nk'abatabazi bazimya umuriro, aha yari yerekeje muri studio mu mujyi wa New York.

Mutiganda Janvier







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mariam10 years ago
    Gusara sukwiruka.
  • mugabo10 years ago
    uwo ni shitani musa,antikristo
  • umusomyi10 years ago
    Ese iwabo nta amavuriro yita kubarwaye mumutwe ahaba?
  • drogba10 years ago
    SATANI WE URI MUBI M,ABAGUKORERA NTACYO BUNGUKA.
  • Clemence10 years ago
    Ni ukumusabira uwiteka akamukura mugikingi cya satani.
  • Clemence10 years ago
    Ni ukumusabira uwiteka akamukura mugikingi cya satani.
  • clemence10 years ago
    Yewe birababaje,biteye agahinda kdi biteye isoni pe!!
  • Gay10 years ago
    Lady Gaga Turamwera Gusa Akora Utuntu Dutangaje Cyane Azaze Hano Mu Rwanda Tumurebe
  • look man tuyishime8 years ago
    birababaje kwiyandari kamwene kariyakajye ni tumushaka buriyarubu sitar nacfanabe bamukundi ra imyabarireye





Inyarwanda BACKGROUND