Umunyakenyakazi Kingwa Kamencu wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Perezida w’igihugu cya Kenya mu mwaka wa 2013, arasaba Leta ko yaha agaciro abashaka kwikinisha, ikabagenera ahantu habugenewe bazajya bakorera icyo gikorwa nk’uko ahahurira abantu benshi haba ubwiherero.
Uyu munyakenyakazi waciye agahigo ko kuba umuntu ukiri muto kurusha abandi washatse kwiyamamariza kuyobora Kenya n’ubwo atigeze yemererwa ngo agaragare ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza, arahamya ko abakora igikorwa cyo kwikinisha nabo bakwiye guhabwa ubwisanzure, bakabona ahantu habugenewe bazajya biherera bagakorera icyo gikorwa cyabo.
Uyu mukobwa arasaba Leta ko abikisha bahabwa ubwisanzure n'aho kubikorera
Nyuma y’uko agerageje kwiyamamariza kuyobora Kenya ntibimuhire, Kingwa Kamencu yakomeje kugenda ageza ibyifuzo bitandukanye kuri Leta y’iki gihugu ariko iki cyo kikaba kidasanzwe. Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Vibeweekly abivuga, uyu mukobwa arimo arategura kwandikira inteko ishinga amategeko ya Kenya ayisaba kwemeza iki cyifuzo cye.
Uyu munyapolitiki arateganya kugeza icyifuzo cye ku nteko ishinga amategeko ya Kenya
Kingwa Kamencu wagaragaje ko nawe ashobora kuba ari muri aba bikinisha, mu magambo ye yagize ati: “Muri Kenya abikinisha bakomeje kutihanganirwa, ikibazo ni uko tutemerewe kuba twabikorera ahantu hahurira abantu benshi ahubwo ugasanga ababikora dusabwa kwihisha nk’aho hari icyo dufite cyo guhisha. Ubu ndimo kwandikira inteko ishinga amategeko nsaba ko natwe batuzirikana, nk’uko habaho ahantu hagenewe ubwiherezo natwe dukeneye ahantu habunewe dushobora kwikinishiriza twisanzuye”.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO