RFL
Kigali

Kingwa washatse kuyobora Kenya muri 2013, yerekanye ko yikinisha anasaba Leta guha uburenganzira abikinisha

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/07/2014 9:36
11


Umunyakenyakazi Kingwa Kamencu wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Perezida w’igihugu cya Kenya mu mwaka wa 2013, arasaba Leta ko yaha agaciro abashaka kwikinisha, ikabagenera ahantu habugenewe bazajya bakorera icyo gikorwa nk’uko ahahurira abantu benshi haba ubwiherero.



kingwa

Uyu munyakenyakazi waciye agahigo ko kuba umuntu ukiri muto kurusha abandi washatse kwiyamamariza kuyobora Kenya n’ubwo atigeze yemererwa ngo agaragare ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza,  arahamya ko abakora igikorwa cyo kwikinisha nabo bakwiye guhabwa ubwisanzure, bakabona ahantu habugenewe bazajya biherera bagakorera icyo gikorwa cyabo.

Uyu mukobwa arasaba Leta ko abikisha bahabwa ubwisanzure n'aho kubikorera

Uyu mukobwa arasaba Leta ko abikisha bahabwa ubwisanzure n'aho kubikorera

Nyuma y’uko agerageje kwiyamamariza kuyobora Kenya ntibimuhire, Kingwa Kamencu yakomeje kugenda ageza ibyifuzo bitandukanye kuri Leta y’iki gihugu ariko iki cyo kikaba kidasanzwe. Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Vibeweekly abivuga, uyu mukobwa arimo arategura kwandikira inteko ishinga amategeko ya Kenya ayisaba kwemeza iki cyifuzo cye.

Kingwa

Uyu munyapolitiki arateganya kugeza icyifuzo cye ku nteko ishinga amategeko ya Kenya

Kingwa Kamencu wagaragaje ko nawe ashobora kuba ari muri aba bikinisha, mu magambo ye yagize ati: “Muri Kenya abikinisha bakomeje kutihanganirwa, ikibazo ni uko tutemerewe  kuba twabikorera ahantu hahurira abantu benshi ahubwo ugasanga ababikora dusabwa kwihisha nk’aho hari icyo dufite cyo guhisha. Ubu ndimo kwandikira inteko ishinga amategeko nsaba ko natwe batuzirikana, nk’uko habaho ahantu hagenewe ubwiherezo natwe dukeneye ahantu habunewe dushobora kwikinishiriza twisanzuye”.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    IMANA ITABARE ABANTU,ICYO SIGIKORWA KIBYARA INYUNGU AHUBWO NI ITESHAMUTWE
  • 9 years ago
    UYU WE YAKUYEHO PE!NTABWO MUSHYIGIKIYE NAGATO
  • Kwizera kay danier9 years ago
    Ntibizoroha
  • cola9 years ago
    None se ibyo avuga byo kwikinisha ni ibimeze gute? mubuhe buryo ? muri politike se cyangwa kwikinisha umukino runaka nibiki? jye sibyumvise kabisa.
  • Puma Kalove John9 years ago
    Ibyo Bintu Ntago Aribyo Nicyaha Ku Imana Kdi Byica Ubwonko
  • Nkiranuye Jean De Dieu9 years ago
    Mana Tabara Kuko Abana Bawe Turarimbutse Urebe Uko Wabigenza.
  • 9 years ago
    Yewe Datawe! Ndumiwe Kbsa.
  • pazzo9 years ago
    Ooooooh my GODNESS isi irashaje pe
  • jehovah jireh9 years ago
    Aka nakumiro pe. gusa njye mbuze icyo kongeraho
  • lol9 years ago
    ahubwo uyu bamujyane i ndera kuko ashobora kuba yaratokowe mumutwe
  • derro9 years ago
    uyu yataye roho kabisa.





Inyarwanda BACKGROUND