RFL
Kigali

Iran: 6 bagaragaye mu mashusho y'indirimbo Happy ya Pharrell Williams batawe muri yombi na polisi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:21/05/2014 13:31
1


“Happy” ni indirimbo y’umuhanzi w’umunyamerika Pharrell Williams, amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarakunzwe cyane hirya no hino ku isi dore ko igaragaramo ibyishimo bidasanzwe by’abantu banyuranye hatitawe ku nkomoko, ubwoko, idini,…



Ikundwa ry’iyi ndirimbo mu bice binyuranye by’isi byagiye bituma abantu banyuranye bikorera amashusho yayo bakayishyirira ku rubuga nkoranyamashusho rwa Youtube. Muri aba harimo abanya-Iran nabo bakoze aya mashusho, gusa kuri uyu wa mbere abayagaragayemo uko ari 6 polisi yahise ibata muri yombi nk’uko ikinyamakuru IranWire gilorera muri Iran kibitangaza.

Nyuma y’uko aya mashusho akozwe, mu gihe kitageze ku kwezi kumwe abantu basaga 100,000 ku ubuga rwa Youtube barayarebye, ariko guhera kuri uyu wa mbere ubwo polisi yafataga aba bantu, aya mashusho yahise akurwa kuri Youtube.

Aba bantu 6 bafashwe, bagaragaye kuri televiziyo y’igihugu gusa hatagaragazwa amasura yabo aho bari kumwe n’umukuru w’igipolisi muri Tehran Hossein Sajedinia, aho bose bavugaga ko abantu baje bakababwira ko bashaka kubakinisha muri filime kandi ifite ibyangombwa byo gukorerwa muri uwo mujyi maze bakemera bakajyamo.

Uyu mukobwa ni umwe mu bagaragara muri aya mashusho nawe ari mu batawe muri yombi

Uyu mukuru wa Polisi yasabye uru rubyiruko ko batazongera gupfa kwemera gukoreshwa n’abantu batazi, kuko aribyo byabaviriyemo ingaruka zo gufatwa.

Andi makuru dukesha ikinyamakuru Mashable cyandikirwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko impamvu nyamukuru yatumye aba bantu bafatwa ari uko bagaragaye muri aya mashusho batambaye imyabaro ya kisilamu nk’uko bitegetswe mu gihugu nka Iran kigendera ku mahame y’idini ya Islam.

REBA AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO YAKOZWE N'ABANYA-IRAN:

Umunyamakurukazi ukomoka muri Iran akaba akorera muri Leta zunze ubumwe za Amerika Negar Mortazavi yabwiye iki kinyamakuru ko bidatangaje kuba aba bantu barafashwe, dore ko igihe nawe yabonaga aya mashusho yakozwe n’uru rubyiruko yahise abona biteye impungenge kuba bayashyira kuri interineti bitewe n’uburyo bagaragaragamo.

Negar yagize ati: “urebye uburyo aba bana bagaragara muri aya mashusho batambaye imyambaro ya Islam, n’uburyo babyinaga abahungu n’abakobwa hamwe kandi ari ikizira mu muco wacu, ubona ko ari ikibazo gikomeye.”

Umwe mu bakoze aya mashusho mbere y’ifatwa yari yatangarije IranWire ko impamvu bakoze aya mashusho ari uko bashakaga kugaragaza ko n’igihugu cyabo (Iran) nacyo gifite abantu bishimye bitandukanye n’uburyo abantu hirya no hino ku isi bagikeka.

Nyuma y’ifatwa ry’aba bantu, abantu hirya no hino ku isi bahise batangiza imyigaragambyo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho bakoresha ijambo “#FreeHappyIranians” bivuga ngo “murekure abanya-Iran bishimye” aha kandi na nyir’indirimbo ariwe Pharrell Williams akaba atatereranye abakunzi be aho abinyujije ku rubuga rwa Facvebook nawe yagize icyo abivugaho.

Pharrell yagize ati: “ni agahinda karenze kuba aba bana bafashwe na polisi mu gihe bageragezaga gusakaza ibyishimo. # #FreeHappyIranians.”

Abo mu miryango y’aba bafashwe bavuze ko batewe ubwoba na polisi ko ni baramuka hari igitangazamakuru kimenye ko bafashwe batazongera kubabona, ndetse n’uburyo bafashwemo nabwo bukaba butarubahirije amategeko dore ko bose bahamagawe n’abantu batazi kuri telefoni bababwira ko inshuti zabo zagize impanuka, abo bantu bababwira aho bahurira bahageze basanga ni abashinzwe umutekano bahita babafata.

Umwe mu bantu bavuganye n’ikinyamakuru IranWire yagitangarije ko imiryango yatswe ingwate ingana n’ibihumbi 10,000 by’amadolari ya Amerika (asaga gato miliyoni 6 z’amanyarwanda), aho bababwiye ko ni batagira igitangazamakuru na kimwe babwira iby’iki kibazo abana babo barekurwa kuri uyu wa 3, ariko kugeza ubu ntamakuru y’irekurwa ryabo arashyirwa ahagaragara.

REBA HANO AMASHUSHO Y'UMWIMERERE Y'IYI NDIRIMBO:

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gashumba claude9 years ago
    free our happy iranian





Inyarwanda BACKGROUND