Foé yaguye mu kibuga ku munota wa 72 w’umukino ntawe umukozeho ubwo bakinaga ½ cy’irangiza kuri Stade de Gerland iherereye mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa.
Ubwo Foé yagwaga mu kibuga yatabarijwe n'Abanya-Colombia kandi ntawamukozeho
Abaganga b’ikipe ye bihutiye kumutabara bakoresha uko bashoboye ngo bamugarurire umwuka ariko biba iby’ubusa kuko yagejejwe ku bitaro yashizemo umwuka nyuma y’iminota 45 gusa ahirimye mu kibuga.
Nyuma y’urupfu rwe hakozwe ibizamini bibiri byatanze umwanzuro ko Foé yazize imwe mu ndwara z’umutima yari arwaye nyamara itaramubuzaga gukina.
Numero 17 muri Cameroun irubashywe cyane kubera Nyakwigendera Foé
Marc-Vivien Foé yavukiye mu mujyi wa Yaoundé tariki 1 Gicurasi 1975 atabaruka afite imyaka 28. Muri Cameroun akaba yarahawe umudari w’ubutwari nk’uwaguye ku rugamba aharanira ishema ry’igihugu. Yakinnye mu makipe nka Canon de Yaoundé (1994–1999), Lens (1999–2000), West Ham United (2000–2003), Lyon (2002–2003) aho yari yerekeza muri Manchester City ku ntizanyo.
Elisée Mpirwa
TANGA IGITECYEREZO