Uyu mugabo ukina filime udakunze kugaragara atambaye amadarubindi ye, yatangaje ko abona gusa ibintu biri kuri sentimetero 2,5 iyo akinnye muri filime biri bube ngombwa ko atambara amadarubindi. Ati, “Ibintu byose biba ari ibirorirori(flou), sinigeze mbona neza”
Ijisho rye ry'ibumoso rigiye guhuma
Ibi akaba yabitangaje ubwo yasobanuraga iby’itandukana rye na Vanessa Paradis aho yasobanuye ko babikoze ku nyungu z’abana babo. Ati, “Ni ibihe bidashimishije, gusa twabikoreye abana. Kubana n’ibintu bitoroshye noneho byagera ku kazi dukora umuntu ntaba ahari birakomeye cyane. Ntibyari binyoroheye, nawe ntibyamworoheye ndetse n’abana ntibyaboroheye.”
Source:The Sun
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO