RFL
Kigali

Icyamamare Joel Okuyo arahigwa bukware kubera gucuruza abakobwa bo mu karere bashobora kuba barimo n'abanyarwandakazi

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/09/2014 10:02
2


Mu gihe mu Rwanda hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’abana b’abakobwa bajyanwa gucuruzwa mu bihugu duturanye birimo Uganda na Kenya ndetse n’ibindi bya kure, ubu muri Uganda haravugwa umusore w’icyamamare witwa Joel Okuyo Atiku bakunda kwita Prynce urimo guhigwa bukware kubera gucuruza abakobwa.



Ubusanzwe Joel Okuyo Atiku wavutse tariki 3 Ukubona 1983 ni icyamamare muri Uganda kubera imirimo itandukanye yagiye akora, akaba yaramenyekanye nk’umukinnyi w’amafilime, umunyamideli , umufotozi ukomeye ndetse yanabaye umwarimu muri Kaminuza ya Makerere ndetse n’indi yitwa Uganda Christian Univeristy ari naho yakuye impamyabumenyi ye ya Kaminuza. Uretse ibyo kandi, yagiye akoreshwa n’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi mu bikorwa byo kwamamaza ku byapa bishyirwa ku mihanda no mu mijyi itandukanye.Uyu musore yamenyekanye cyane muri Uganda kubera gukina amafilime n'ibindi byinshi agaragaramo

Uyu musore yamenyekanye cyane muri Uganda kubera gukina amafilime n'ibindi byinshi agaragaramo

Kuri ubu uyu Joel Okuyo Atiku arimo guhigwa na Polisi ya Uganda ndetse na Polisi mpuzamahanga kubera ibyaha byo gucuruza abakobwa, akaba abajyana akabagira abacakara b’ibikorwa by’urukozasoni birimo ubusambanyi no gukina filime z’urukozasoni. Uyu musore umaze iminsi ahigwa bukware kubera ibyo byaha, yaje kongera kugaragara akora ibikorwa by’urugomo kuri Hotel Serena ya Kampala Ku cyumweru gishize, aho yakubise umunyamakuru witwa Yusuf Ogola wari wagiye gutara amakuru mu gikorwa cy’iserukiramuco ry’amafilime rya M-Net Africa ryari ryahabereye.

Azwi cyane no ku byapa byamamaza inzoga ya Safari muri Kenya

Azwi cyane no ku byapa byamamaza inzoga ya Safari muri Kenya

Nk’uko amakuru dukesha Redpepper akomeza abivuga, Joel Okuyo Atiku yaje kwibasira uyu munyamakuru ndetse anamumenagurira ‘camera’ yo mu bwoko bwa Nikkon SB900 n’ibindi bikoresho bifata amashusho bifite agaciro ka miliyoni enye n’igice z’amashilingi ya Uganda, akaba yaramuzizaga ko yari afotoye umukobwa utaramenyekanye ariko bivugwa ko yaba ari umwe mu bo akoresha ibikorwa by’ubusambanyi. Nyuma yo kumwibasira akaba yaragize ati: “Mwe abanyamakuru ba Hello Daily na Redpepper mumaze igihe munkurikirana aho ngiye hose, maze iminsi nshaka uko nakwihorera ariko ubu ndabibonye”. Nyuma y’ibi umunyamakuru yahise ajya gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya Polisi ari nabwo yahitaga akomeza guhigwa bukware.

Akurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abantu bakagirwa abacakara b’ubusambanyi

Joel Okuyo Atiku  aherutse gukurikiranwaho ibyaha byo gucuruza abakobwa bo muri Uganda akabajyana mu gihugu cya Malaysia ndetse imiryango mpuzamahanga yaje gushyira igitutu kuri Leta ya Uganda isaba ko uyu musore yashyikirizwa ubutabera, mu minsi yashize akaba yaraje gufatwa ariko ahita acika, kugeza ubu aracyahigwa bukware na Polisi ya Uganda ndetse na Polisi mpuzamahanga.

Uyu musore yakunze no kugaragara ku byapa byamamaza MTN

Uyu musore yakunze no kugaragara ku byapa byamamaza MTN 

Hagati y’umwaka wa 2010 na Nzeri 2012, abakobwa barenga 763 bo muri Uganda bacurujwe muri Malaysia ndetse baza no kwicwa nyuma yo gukoreshwa ubusambanyi ku gahato, mbere yo kubica bakabanza bakanakurwamo zimwe mu ngingo zabo z’umubiri nk’impyiko, ibihaha n’ibindi bakurwagamo bikagurishwa.

Kugeza ubu imiryango mpuzamahanga itandukanye yabashije gukura abakobwa barenga 500 muri Malaysia aho bari baragizwe abacakara b’ubusambanyi, iyo miryango ikaba yaragiye ibashakira ubuhungiro mu bihugu nka Norvege, Suede, Autralia, Canada n’ahandi. Uyu Joel Okuyo Atiku wari usanzwe azwi cyane muri Uganda kubera ibikorwa byo kwamamaza akunze kugaragaramo, kuva yamenya ko arimo guhigwa yakomeje kujya yihishahisha bikomeye ndetse yirinda no kujya agera cyane ahantu hahurira abantu benshi, nyamara ntibimubuza gukomeza kujyenda ashukashuka abakobwa benshi ababeshya ko yabashakira abaterankunga hanze y’igihugu agamije kubashora muri ibyo bikorwa by’urukozasoni.

Bivugwa ko mu minsi yashize ubwo yari yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda mu gace ka Mukono yaje gutanga ruswa agacika, icyo gihe akaba yari akurikiranyweho gushuka abakobwa bo muri za Kaminuza n’amashuri yisumbuye, akabashuka ko azabarangira akazi muri Malaysia, Thailand, u Bushinwa n’ibindi bihugu bitandukanye, abo bakobwa bose bakaba baraje kugaragara baragizwe abakinnyi b’amafilime y’ubusambanyi abandi bagirwa abacakara b’ubusambanyi, nyuma yaho bivugwa ko baje kugurishwa muri ubwo buryo bajyanwa mu bihugu byo muri Asia na Arabia ndetse binakekwa ko baba barishwe bagakurwamo ingingo z’umubiri kuko ntawongeye kubaca iryera.

Uyu musore kandi wakoreraga imirimo yo kwamamaza kimwe mu bigo bikora ibinyobwa muri Uganda, yanibye abaturage benshi ba Uganda amashilingi arenga miliyoni 200, akaba yaragendaga ababwira ko azafasha abakobwa babo akabarangira abaterankunga, nabo bakabyemera kuko babaga basanzwe bamubona ku byapa byamamaza, hanyuma abo bakobwa nabo yabajyana agahita ajya kubagira abacakara b’ubusambanyi.

Ese mu bo uyu musore aherura ntihaba harimo n'u Rwanda?

Mu minsi micye ishize, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, Minisitiri w'umuco na Siporo Joseph Habineza, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo na Polisi y'u Rwanda bagarutse cyane kuri iki kibazo cy'icuruzwa ry'abana b'abakobwa giteye inkeke, by'umwihariko Polisi y'u Rwanda ikaba yaremeje ko hari abanyarwandakazi bajyanwa muri Uganda ndetse ko hari n'abagaruwe barajyanwe muri ibyo bikorwa, ibi umuntu akaba yabiheraho avuga ko mu bahura n'aka kaga hashobora kubamo n'abakobwa b'abanyarwandakazi bajyanwa babeshywa akazi cyangwa kubonerwa ibigo by'amashuri hanze maze bakisanga muri ibi bikorwa by'urukozasoni. 

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cucu9 years ago
    Aba nibo dushaka bamufate akanirwe urumukwiye
  • caroline9 years ago
    agomba gufatwa agahanwa bikomeye





Inyarwanda BACKGROUND