RFL
Kigali

Cola Glenny yarushinganye n'umukunzi witegura kwitaba Imana mu minsi mike-AMAFOTO

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:22/12/2013 13:13
0




Nk’uko Mailonline yabitangaje, iyi nkuru yateye benshi kwibaza byinshi ku rukundo aho bamwe bashimangiye ko hari abantu ku isi bafite urukundo mu mitima yabo. Uyu musore urwaye indwara ya kanseri yo mu nda ayimaranye igihe kirekire gusa yabanje gukeka ko ari igifu cyamuzonze ariko abaganga mu kwezi gushize ku itariki ya 11 Ugushyingo 2013 nibwo bamubwiye ko afite kanseri aratungurwa.

Abaganga bakimara kumusangamo iyi kanseri bagerageje kubaga ibibyimba yari afite mu nda gusa byaje kuba iby’ubusa kuko iyi kanseri basanze yarageze mu mubiri wose kuburyo abaganga bamubwiye ko adateze kuzakira dore ko yanamaze kumurembya cyane.

\"\"

Abaganga bamaze gusuzuma neza Felix bamubwiye ko asigaje iminsi mike yo kuba ku isi ndetse bakaba barasabye uyu mukunzi we kumurekera mu bitaro bya Medway Maritime Hospital muri  Kent ho mu Bwongereza ubundi bagategereza ko umunsi ugera agashiramo umwuka.

\"\"

Ku munsi w\'ejo nibwo Cola yasezeranye na Felix bambikana iy\'urudashira nyamara umusore asigaje ibyumweru bike ku isi

Uyu mukobwa banafitanye abana babiri, Ralph (w’imyaka 2) na Pearl w’amezi ane, yahisemo gusezerana bya gikristu n’uyu mugabo we mbere y’uko yitaba Imana kubera urukundo rutavangiye amukunda. Aya masezerano yabo yabereye muri ibi bitaro bya Medway Maritime Hospital ku munsi w\'ejo kuwa gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2013.

 

\"\"

Cola yasomye umukunzi we bamaze kwambikana impeta. Yasanze umukunzi we ku gitanda arwariyeho

\"\"

Hari hateraniye inshuti zabo za hafi, abavandimwe babo, abaganga bo muri ibi bitaro, abanyamakuru batandukanye…Benshi baturitse bararira ubwo uyu Cola Glenny yabwiraga Felix amagambo asanzwe avugwa mu mihango yo gusezerana imbere y’Imana umugore n’umugabo babwirana ko bazabana akaramata.

Felix yamaze kwiyakira, ategereje ko umunsi ugera mu gihe cy’ibyumweru bike asigaje ku isi ubundi akitaba Imana. N’ubwo uyu musore ategereje gushiramo umwuka, umukunzi we yiyemeje gusezerana na we.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND