RFL
Kigali

Bebe Cool aratabariza abaryamana bahuje ibitsina n'abakobwa bambara impenure kubera imyanzuro ikakaye bafatiwe

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:27/12/2013 10:32
0




Perezida Museveni wa Uganda na we amaze kumva iby’iri tegeko Guverinoma ye imusaba ko arisoma neza akanarisinya, yavuze ko namara kurisoma agasanga harimo ingingo zimwe na zimwe adashaka bitewe n’uko byaba bibangamiye abaturage be atazarisinya. Nk’uko redpepper yabitangaje, aya magambo Museveni yayavuze kuri Noheli ubwo itangazamakuru ryamubazaga kuri iri tegeko.

Bimwe mu bikubiye muri iri tegeko harimo ko abaryamana bahuje ibitsina bagomba kujya bafatwa bagafungwa ubuzima bwabo bwose hiyongeyeho ihazabu y’amafaranga menshi cyane. Abakobwa bambara ntibikwize nabo basabiwe ibihano bikomeye birimo gucibwa amafaranga menshi mu rwego rwo gukumira uburaya dore ko imyambarire yabo abadepite bashimangiye ko ariyo ikurura ubusambanyi muri Uganda.

\"\"

Bebe Cool amaze kumva iby’iri tegeko abadepite batoye, yagiye ku rubuga rwa facebook yandikaho amagambo agaragaza ko atishimiye na gato imyanzuro iyi guverinoma yafatiye aba baturage bafite uyu muco, haba abaryamana bahuje ibitsina ndetse n’abakobwa bambara impenure.

Bebe Cool yagize ati, “Igitekerezo cyanjye ku itegeko rishya rya Guverinoma ku baryamana bahuje ibitsina, sinshobora kwemeranywa nabo n’ubwo ntaryamana n’abo duhuje ibitsina(gay), nta n’ubwo nshaka ko hagira umugabo umbona akifuza ko twaryamana, sinshaka ko abakobwa banjye cyangwa abahungu banjye nabo hagira urangwa n’iyo mico kuko ndashaka ko bazabaho neza bakishimira ubuzima bwabo nk’uko bavutse”

Yakomeje agira ati, “Ese Guverinoma iziko hari abantu bavutse bafite umuco wo kuryamana n’abo bahuje ibitsina(Gay)? Ese Guverinoma izi ahantu baganisha Perezida wa Uganda n’abaturage bayo mu maso y’abanyamahanga bose? Ese Guverinoma ya Uganda yasobanuriye abaturage ibyiza n’ibibi by’iki gihano bashyiriyeho aba bantu? Twebwe abataryamana n’abo duhuje ibitsina hari uburenganzira dufite kandi abaryamana n’abo bahuje ibitsina nabo ubwo burenganzira barabufite nk’ibiremwamuntu. Ese umwana wawe abaye aryamana n’abo bahuje ibitsina wamufatira umwanzuro wo kumufunga?”

Bebe Cool yibukije Guverinoma ya Uganda ko icyemezo bafashe ku rwego mpuzamahanga nta na rimwe kizemerwa ndetse anasobanura ko bashaka gushyira mu bibazo Museveni naramuka asinye kimwe n’uko nadasinya iri tegeko mu gihugu cye hazavuka ibibazo bya bamwe mu bashaka ko aba bantu bajya bafungwa burundu.

\"\"

Perezida Museveni na we yashimangiye ko nasanga iri tegeko ribangamiye abaturage be adashobora kurisinya

Yasoje agira ati, “Nyakubahwa Perezida n’abanya-Uganda muri rusange dukoze ibi twaba twirengagije byinshi. Sinavuze ko nshyigikiye abaryamana bahuje ibitsina ariko na none ntitwagakwiye kubafunga. Noheli nziza ku baryamana bahuje ibitsina n’abatabikora mwese!” 

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND