RFL
Kigali

Amafoto ya Radio na Weasel bakigera muri Amerika

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:29/06/2013 16:26
0




Mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa kane tariki ya 26/6/2013 nibwo abahanzi Radio na Weasel bagize Good Life berekeje muri Amerika guhatanira ibihembo bya BET Awards.

Amakuru dukesha manager w’iri tsinda Jeff Kiwa wabaherekeje muri Amerika, avuga ko aba basore bahagaze neza ndetse bafite icyizere cyo kuba bakwegukana iki gikombe. Jeff yavuze ko Good Life bari mu biganiro n’ikipe ishinzwe ubuhanzi bwa Jenifer Lopez ngo barebe ko  babonana na we , bityo barebe ko bakorana na we indirimbo cyangwa bakagira ibindi bikorwa bitandukanye by’ubuhanzi bakorana biramutse bigenze nk’uko babyifuza.

Good Life na Ice Prince wo muri Nigeriya bamaze kubonana


Muri ibi bihembo bizabera ahitwa Staples center, Los Angeles mu mujyi wa Los Angeless, aba bahanzi bazaba bahatana mu cyiciro kirimo abahanzi batandukanye bo muri Afurika.

Muri iki cyiciro cya Best International Act, Good Life bazaba bahatana n’abahanzi bo muri Afurika y’amajyepfo, Nigeriya na Ghana. Goodlyfe bazaba bahanganye n’abahanzi bakomeye barimo 2Face Idibia wo mri Nigeriya na Ice Prince, Donald wo muri Afurika y’epfo na Toya Delazy ndetse n’itsinda R2bees ryo muri Ghana.

Uyu ni umunyarwandakazi witwa Judith Hard akaba ari umunyamideli w'umukire muri Uganda. Yagiye muri Amerika kureba ibi birori

Good Life n'ibindi byamamare byitabiriye BET


Mowzey Radio mbere y’uko we na mugenzi we berekeza California yavuze ko bafite icyizere ijana ku ijana cyo kuzana iki gikombe muri Uganda.

Good Life bari kumwe na 2Fce wo muri Nigeriya. Uyu muhanzi ahanganye nabo mu cyiciro kimwe

Ibirori byo gutanga ibi bihembo biteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kamena 2013.

Aba bahanzi nibo ba mbere muri Uganda bagize amahirwe yo kwerekeza mu bihembo bya BET Awards. Mu minsi ishize byavugwaga ko aba bahanzi bahuye n’ikibazo cyo kwimwa visas mu byumweru bibiri bishize gusa ngo ni ibihuha ntabwo bigeze bagira ikibazo cy’impapuro z’inzira.

Good Life hano bari mu kiganiro cyitwa 106 BET gica kuri televiziyo mpuzamahanga ya BET(Black Entertainment Television)

AMAFOTO: Good Life Crew

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND