RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Mahoro Ivan mu nzira zigana muri UTB VC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/08/2018 19:28
0


Mu gihe umwaka w’imikino warangiye mu mukino w’intoki wa Volleyball, amakipe ari mu mwanya wo kwiyubaka ashaka abakinnyi n’abatoza bakomeye babonamo ubushobozi bwo kuzabafasha mu mwaka w’imikino utaha. Ni muri urwo rwego UTB VC ishobora kwibikaho Mahoro Ivan.



Nyuma yo kuba iyi UTB Volleyball Club iheruka gusinyisha Nyirimana Fidele nk’umutoza mukuru, irashaka kugura abakinnyi bagiye bafite amazina akomeye muri uyu mukino bifuza gutwara bimwe mu bikombe biba bigize umwaka w’imikino muri Volleyball.

Amakuru INYARWANDA icyesha bamwe mu baba imbere muri UTB VC avuga ko Nyirimana Fidele ari muri gahunda nziza yo kuba yafasha iyi kipe gusinyisha Nsabimana Mahoro Ivan mu buryo bworoshye kuko yanamutoje muri Rayon Sports VC itarasenyuka.

Mahoro w’imyaka 24 ukina umwanya w’abatanga imipira ibyara amanota (Setter) yakinnye mu makipe nka GSO Butare (2012, 2013) mbere yo kugana muri Rayon Sports mu 2014.

Image result for mahoro ivan

Mahoro Nsabimana Ivan asanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu

Rayon Sports yayimazemo amezi icumi (10) atozwa na Nyirimana Fidele kuri ubu wasinye muri UTB VC. Icyo gihe bahatanye mu marushanwa ane (4) arimo;  Kayumba Memorial Tournament basoza ku mwanya wakabiri, batwara Genocide Memorial Tournament, umwanya wa kabiri muri shampiyona na Carre d’As batwaramo umwanya wa gatatu.

Mahoro Ivan ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yaje kugana mu Burusiya mu mujyi wa Ekaterinburg aho yakinaga mu ikipe y’ishuli rya kaminuza yahatanaga mu cyiciro cya kabiri.

Image result for UTB VC inyarwanda

UTB VC yarangije shampiyona 2017-2018 iri ku mwanya waa 3 itozwa na Sylvester Mbanza

Image result for mahoro ivan

UTB VC ifite amahirwe yo kwegukana Mahoro Ivan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND