RFL
Kigali

VIDEO: Twaganiriye na Itangishaka Bernard (King Bernard) avuga ku bijyanye n’umutoza mushya wa Rayon Sports anakomoza kuri Bakame

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/06/2018 17:29
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 ni bwo Roberto Bianchi umutoza mushya wa Rayon Sporst yasuye aho ikorera imyitozo mu Nzove, abonana n’abakinnyi ku buryo isaha n’isaha agomba kuba atangira akazi kuko atarasinya amasezerano.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Itangishaka Bernard bita King Bernard umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yemeye ko Roberto Bianchi aje kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports kandi ko mu buryo azakoramo butazabangamira akazi kazahabwa Ivan Minaert. Itangishaka Bernard yagize ati:

Twese icyiza ni uko twatahiriza umugozi umwe, ari Minaert ni umuntu watugejeje mu mikino y’amatsinda nyuma havuka ibibazo. Urumva ko uriya mutoza mushya nawe uje ni ukunganirana ahagaragaye intege nke kuko ni izindi ngufu zije.

Itangishaka Bernard bita King Bernard umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports FC

Itangishaka Bernard bita King Bernard umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports FC

Ku kibazo cya Ndayishimiye Eric Bakame wari kapiteni akanaba umunyezamu w’iyi kipe, Itangishaka Bernard avuga ko bitakunda ko azagaruka muri Rayon Sports kuko inama y’inteko rusange yamwirukanye bityo ko ikizaba ari ukuba hazashakwa umwanya akaba yashimirwa ibyiza yakoze naho kuba yagaruka bidashoboka. Itangishaka yagize ati:

Twaramuhagaritse mu ikipe. Ni inteko rusange yamuhagaritse, ntabwo ari perezida wamuhagaritse, nta baruwa yo kwirukanwa ariko ni inteko rusange yamuhagaritse. Twarabanye tuzicara tunamushimire ibyiza yakoze, Rayon Sports ni umuryango ashobora no kuzaza mu ikipe wenda akaza nk’umufana kuko ni uburenganzira bwe naho mu ikipe byo ntibirimo.

Biragoye ko Ndayishimiye Eric Bakame yagarurwa muri Rayon Sports

Biragoye ko Ndayishimiye Eric Bakame yagarurwa muri Rayon Sports

Ivan Minaert (Ibumoso) na Itangishaka King Bernard (Iburyo) umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports

Ivan Minaert (Ibumoso) na Itangishaka Bernard King Bernard (Iburyo)

KANDA HANO HARI IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KING BERNARD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND