RFL
Kigali

Uwineza Hanani watwaye Duathlon 2017 hari icyo asaba-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/10/2017 13:18
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2017 ni bwo mu mujyi wa Kigali hakinwaga umukino wa Duathlon ku nshuro ya mbere, irushanwa ryatwawe na Uwineza Hanani mu bakobwa akaba asaba ko hakenewe amahugurwa yimbitse yafasha abakinnyi kongera ubumenyi ku mikino iba muri Triathlon.



Mu busanzwe Triathlon ni ubwoko bw’umukino uba ubumbatira hamwe imikino itatu (3) irimo; Koga (Suimming), gusiganwa ku maguru (Athletics) no gusiganwa ku magare (Cycling/Road Race). Gusa  kuri iyi nshuro hakinwaga Duathlon aho baba basiganwa ku magare (Cycling/Road Race) bakanasiganwa ku maguru (Athletics).

Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli, Uwineza Hanani wari wegukanye irushanwa riheruka kubera ku Kiyaga cya Muhazi yaje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 20 n’amasegonda 58 (1h20’58”), akurikirwa n’Umunyamerikazi, Britney Power wakoresheje 1h29’30", mu gihe Tuyishime Alice we yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 1h37’54".

Nyuma y’umukino, Uwineza utarasigwa na rimwe kuva yatangira gukina amarushanwa ategurwa imbere mu gihugu, yabwiye abanyamakuru ko asaba ko abashinzwe iterambere ry’uyu mukino bareba uko hajya haba amahugurwa agamije kungura ubwenge n’ubumenyi cyane ku bakinnyi bityo bakajya bajya guhatana hanze y’u Rwanda biteguye.

“Nkanjye cyane icyo nifuza nuko bajya baduha amahugurwa. Tukajya dusohoka tukajya kwigana n’abandi baturusha nyuma tukagaruka tukereka n’abandi baba basigaye bityo numva byatuma nzamuka”. Uwineza Hanani

Uwineza avuga ko nta rindi banga yakoresheje kugira ngo asige bagenzi be batandatu (6) uretse urwego rw’imyitozo aba yarakoze imufasha kwiruka no gutwara igare ataruha mbere yo gusoza.

Uwineza Hanani (Ubanza iburyo) avuga ko abakinnyi b'u Rwanda bakeneye amahugurwa

Uwineza Hanani (Ubanza iburyo) avuga ko abakinnyi b'u Rwanda bakeneye amahugurwa

“Icyo nabarushije ntabwo ari ikintu gikomeye, ni imyitozo nkora buri munsi akenshi nkina Triathlon. Nitoza mu mazi, kwiruka no gutwara igare, uyu munsi rero twakinnye bibiri. Icyangoye ni umuhanda kuko sinari nzi ngo ahamanuka ni aha cyangwa ahazamuka cyane uri gusiganwa ku maguru”. Uwineza Hanani.

Muri iri siganwa harimo abakobwa barindwi (7) barimo abanyarwandakazi bane n’abanyamahanga batatu (3). Mu bagabo uwa mbere yabaye Rukara Fazil w’ikipe ya Kigali wakoresheje hose isaha imwe, iminota itatu n’amasegonda icumi (1h3’10”.

Iri rushanwa risanzwe riri ku ngengabihe y’amarushanwa ya Triathlon ryari ryitabiriwe n’abakinnyi bayingayinga 40, barimo abagabo basaga 30 n’abakobwa 7, bahagurukiye ku muryango wa Stade Amahoro, bazenguruka mu bice bya Remera na Kimironko, bagasoreza na none ku muryango wa Stade Amahoro.

Abaryitabiriye batangiranye n’igice cyo kwiruka n’amaguru intera y’ibirometero eshanu (5Km), bakurikizaho gutwara igare bazenguruka intera y’ibirometero 2.5 (2.5Km )aho bazengurukaga inshuro 8 bivuze ko birutse ibirometero 20 (20 Km), basoreza na none ku mukino wo kwiruka n’amaguru ibirometero 2.5 (2.5Km).

Mu bihembo byatanzwe uwa mbere mu bagabo yahembwe ibihumbi 50(50.000 FRW) by’amafaranga y’u Rwanda  n’ikarito ya Coca Cola, uwa kabiri ahembwa ibihumbi 40 (40.000 FRW) n’ikarito ya Coca Cola, uwa gatatu ahembwa ibihumbi 30 (30.000 FRW) n’ikarito ya Coca Cola.

Mu bakobwa ho uwa mbere yahembwe ibihumbi 40 (40.000 FRW), uwa kabiri ahembwa ibihumbi 30 (30.000 FRW), uwa gatatu ahembwa ibihumbi 20 (20.000 FRW) bose hiyongereyeho n’ikarito imwe ya Coca Cola.

Uwineza Hanani mu mihanda ya Remera avuga ko atari amenyereye

Uwineza Hanani mu mihanda ya Remera avuga ko atari amenyereye

Tuyishime Alice  (iburyo) yakoresheje (1h37’54") aba uwa 3 inyuma ya ritney Power (Umunyamerikakazi) (1h29’30") wabaye uwa 2

Tuyishime Alice (iburyo) yakoresheje (1h37’54") aba uwa 3 inyuma ya Britney Power (Umunyamerikakazi) (1h29’30") wabaye uwa 2

JPEG - 261.5 kb

Uwineza Hanani (1h21’3") hagati ya Britney Power (Umunyamerikakazi) (1h29’30")-Ibumoso na Tuyishime Alice (1h37’54") iburyo

PHOTOS: KigaliToday






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND