RFL
Kigali

Uwahoze atoza Man United, Sir Alex Ferguson yavuze umukinnyi abona urusha undi hagati ya Cristiano na Messi ndetse atanga n’impamvu

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:26/04/2015 11:36
16


Impaka z’umukinnyi urusha undi hagati ya Cristiano na Messi ntizijya zirangira. Sir Alex Ferguson wahoze atoza ikipe ya Manchester United ndetse ayifasha kwegukana ibikombe binyuranye harimo 13 bya Shampiyona yatangaje umukinnyi abona urusha undi muri aba 2 ndetse atanga n’impamvu.



Cristiano Ronaldo ukinira Real Madrid ndetse na Messi ukinira FC Barcelona zose zo mur Espagne bakomeje kugaragaza ubuhanga mu kibuga ari nako bakomeza guhangana haba mu kwegukana ibihembo binyuranye ndetse no guca uduhigo dutandukanye. Kuva muri 2008 aba bakinnyi nibo begukanye igihembo cy’umupira wa zahabu(Ballon d’or) gihabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku isi.

Cristiano Ronaldo(ufite umupira)ahanganye na Messi

Bahora bahanganye yaba mu kibuga ndetse no mu duhigo

Umutoza Sir Alex Ferguson wahoze atoza ikipe ya Manchester United

Kugeza ubu Lionel Messi afite Ballon d’Or 4 naho Cristiano akagira 3 harimo niyo aheruka kwegukana umwaka ushize. Ku munsi w’ejo ubwo yaganiraga na BBC, Ferguson wahoze atoza ikipe ya Manchester United , Cristiano Ronaldo yahoze akinira mber eyo kwerekeza muri Real Madrid muri 2009 aguzwe miliyoni 80 z’ama Euro, yatangaje ko Cristiano Ronaldo ari we abona arusha Messi. Ati”Ronaldo yageze ku bintu byinshi kuko yaje ari kana gato gafite imyaka 17 gusa. Abantu bakundaga kumusuzugura ariko yagera mu kibuga agakora ibintu byiza cyane.

Sir Alex Ferguson yunzemo ati” Abantu benshi bakunda kubagereranya ndetse abenshi bakemeza ko Messi ariwe muhanga ariko ntiwahakana ibyo bavuga. Ariko Ronaldo ashobora gukinira Millwall, Queens Park Rangers cyangwa  Doncaster (amakipe y’insina ngufi mu bwongereza harimo nayo mu cyiciro cya 2) agatsinda ibitego 3(hat-trick). Nkeka ko Messi ibyo atabishobora. Ronaldo  akinisha amaguru yombi,arihuta cyane , kandi agira umuhati, nkeka ko Messi ari umukinnyi wa Barcelona gusa.”

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wiily9 years ago
    Ferguson ashaje nabi, none se yakunda Messi gute yaramuratishije UCL inshuro ebyiri zose? Muramwibuka atitira Wembley? none se yakunda Messi ate? Naho ibyo kumenya urusha undi nta bubasha abifitiye, amahitamo ye arakemangwa: none se ntiyabonaga DAVID MOYES aruta abandi bacoach, akavuga ko ariwe wamusimbura nta wundi...nagende ashaje nabi!
  • 9 years ago
    furgason namukandaga arko noneho birandenze iyaba abatoza bose barebaga kure nkuyumugabo. halla ronaldo halla madrid. ndacyeka umulegend mugutoza abivuze ntacyo twarenzaho.
  • meee9 years ago
    Mbega Fergurson ayatayemo Ronaldo ntarusha messi namba yewe ntazanamurusha niyo yajya arara akina yewe inyo yaza gukina mu Rwanda ntabwo twavuga ko aruta messi yego afite abo aruta ariko batarimo messi uko niko kuri
  • alpha9 years ago
    furgerson ntakigendake hari ibitagereranywa.messi ntaho ahuriye na cr lona
  • xxxxx9 years ago
    Messi nuwambere kbsa akanikurikira
  • xxxxx9 years ago
    Messi nuwambere kbsa akanikurikira
  • vava 9 years ago
    mbega umutpy wafeke woe nta ningo10muturanye zikuzi wowe urajya impala sir wowe muturajye winyakariro
  • Landry9 years ago
    muzageraranye Messi na Christiano umunsi mwamenye football kuko one is a striker another is a winger, muzashiduka mugereranya De gea na Hazard!!!!!!!!!! ntimukansetse
  • gasake8 years ago
    muzi gushuha mubyabandi mwavuze mukunzi na muhire babatsindiye somalie mukareka abanyaburayi!!!!!
  • shyaka credo8 years ago
    eeh mbega umusaza ushaje nabi ajye avuga ibyo azi anahagazeho ubundi c yagendeye kuki abitangaz
  • Razaq8 years ago
    Umusaza ferguson ibyo avuga birunvikana kuko nti wakozwa isoni ku kibuga witeguriye nka Wembley isi yose ikabibo ngo nurangiza ukunde umwe mubagutsinze igitego nkicyo Dr messi yatsinze van der san ishoti ryu bwengye hahahaha NB: nuburyo bwo kugirango Penaldo yumve yuko arigitangaza maze agaruke muri Manschester United.Azemera Dr messi tumaze gutsinda Bayern hanyuma Real umutariyani akayereka diferense ya Italy na Portugal
  • shenga8 years ago
    ibisobanuro byawe nibyo kabisa umukinnyi. mwiiza nuwashobora gukinira buri kiipe
  • beza beza tunga8 years ago
    byatewe nikipe fugasson akunda naho messi afite umwihariko we na c7akagira uwe! ESE wahakana ko Bose batsinda? real fans mugumane c7 wanyu natwe barca ntitwakwibagirwa kizigenza messi plus neymar and suarez
  • mushime8 years ago
    hhhhhhh njyewe izimpaka zaba batype narazirambiwe nibasaze vuba bave muri ruhago boseko nubundi ntawufite igikombe kisi ngotumwemere akirushe undi.
  • gasana vava theogene8 years ago
    ntakindi yavuga kuko niwe azi
  • ejide8 years ago
    nibyo koko





Inyarwanda BACKGROUND