RFL
Kigali

Uruzinduko rwa Infantino ni inzira yo kuzakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17-NZAMWITA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/02/2017 23:06
2


Nzamwita Vincent de Gaule umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) avuga ko kuba Gianni Infantino uyobora FIFA azaba ari mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 atari ukuzaza gushyira ibuye gusa kuri hoteli ya FERWAFA iri kubakwa ahubwo ari intangiriro yo kuba u Rwanda rwazakira igikombe cy’isi.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017, Nzamwita yavuze ko Gianni Infantino azaba ari mu Rwanda kuva saa cyenda (15h00’) mbere yo gushyira ibuye ry’ifatizo kuri hoteli ya FERWAFA, akajya gusura Urwibutso rwa Gisozi byanagenda neza akanareba umukino uzahuza Police FC na Rayon Sports ariko hakazanaganirwa gahunda z’igihe kirekire zirimo no kuba u Rwanda ruzakira inama ya komite nyobozi ya FIFA mu Kwakira 2017.

Avuga kuri iyi nama u Rwanda ruzakira, Nzamwita Vincent De Gaule yagize ati” Ndashaka mbabwire gake amateka kuri iyi nama izabera hano mu Ukwakira. Ni ubwa mbere iyi nama izaba ivuye i Zurich (aho isanzwe ibera) nta mpamvu yaho igihe. Ni inama ya komite nyobozi, icyo bahinduye kubera umubare(abitabira) ikitwa FIFA Council meeting kuko bavuye kuri 12 bagera kuri 24. Ni ubwa mbere iyi nama ya FIFA iva i Zurich ikajya ahantu muri Afurika kandi nta kintu cyahabereye”.

Nzamwita yakomeje avuga ko inama ya komite nyobozi ikunda kubaho iyo hategurwa igikombe cy’isi n’andi marushanwa akomeye nk’igikombe cy’isi cy’amakipe (Clubs). Kuba iyi nama izabera mu Rwanda ngo ni umwanya mwiza wo kuzereka FIFA ko hari n’ubushobozi bwo kuba iki gihugu cyakwakira inama za FIFA zo ku rwego mpuzamahanga zikomeye kuko  izi nama zidapfa kwizana ahubwo ko abantu baba bashyizemo ingufu dore ko ibihugu byinshi biba bizifuza.

Nzamwita Vincent de Gaule

Nzamwita Vincent de Gaule uyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA)

Asoza kuri iyi ngingo yavuze ko mu gihe u Rwanda rwazifata neza muri iyi nama ya komite nyobozi izabera mu Rwanda byazaba igipimo cyiza cyatanga amahirwe yuko u Rwanda rwazakira inama idasanzwe ya FIFA ya 2020 kuko ariyo nama kuri ubu idafite igihugu kizayakira. Nzamwita yanasobanuye ko kandi mu gihe u Rwanda rwazakira iyi nama (2020) rwaba rwemerewe gusaba kwakira imikino y’igikombe cy’isi cy’ingimbi zitarengeje imyaka 17.

“Kongere ya 2020 niyo idafite abayifashe. Intego dufite ni iyo kuyizana hano mu Rwanda. Dupanga iyi nama kuzakira iyi nama twavuze tuti reka tuzane iyi nama ya komite nyobozi (yo mu Ukwakira) , ubu nituyitwaramo neza bazaduha no kwakira iyo kongere (Congress) ndetse murabizi ko iyo habaye kongere mu gihugu muba mufite n’ubushobozi bwo gusaba igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 nkuko mwabonye Mexique yakiriye inama zose ikakira igikombe cy’isi (U17/2011)”. Nzamwita Vincent de Gaule.

Uyu mugabo kandi avuga ko ari gahunda yo kumenyekanisha igihugu kikamenywa mu bijyanye n’ubukerarugendo bityo u Rwanda rukazagira ijambo rikomeye muri FIFA biturutse ku nama FERWAFA yitabira.

Gianni Infatino namara gushyira ibuye ryifatizo kuri hoteli iri kubakwa na FERWAFA azagira umwanya wo kuganira n’abayobora iri shyirahamwe kuri gahunda z’iterambere ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda, abwirwe imbogamizi zihari bityo hazabeho impinduka anasure ahantu hatandukanye harimo n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruri ku Gisozi.

Mu gihe ikipe ya Police FC izaba yakira Rayon Sports kuri sitade Amahoro i Remera, Nzamwita yavuze ko kureba uyu mukino kuri Infantino bitari biri muri gahunda ahubwo ko bazareba uko bahamunyuza akareba byibura iminota 20 cyangwa 30’.

 Nzamwita Vincent de Gaule

Nzamwita Vincent de Gaule yabwiye abanyamakuru ko hari gushyirwamo imbaraga zose kugira ngo u Rwanda ruzagire ijambo muri FIFA

 PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • chersea7 years ago
    Naze agukubite$ wirire naho ibyigikombe byihorere ariko FERWAFA iranze ibaye akarima kisaruriro koko?harya ngo nuko leta itajya ibivangamo? De golle jyenda wibereho uwiteka yagusize amavuta peeeeee!!!!!!
  • soso7 years ago
    iyo migambi ni myiza ariko mwong ere n'ireme ryumupira wamaguru mu Rwanda. Muzamure talents mukurure abikorera bashore amafaranga mu mupira,muhangane ku ruhando mpuzamahanga, u Rwanda rugire igitinyiro mu mikino nkuko tugifite mu bindi byose nka ICT,Transport, Good Governance,..





Inyarwanda BACKGROUND