RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2018: Urugwiro n’icyayi umunya-Algeria Azzedine yaherewe ku kibuga cy’indege cya Kigali byamukoze ku mutima

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2018 15:35
0


Azzedine Lagab umunya-Algeria watwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 agenda urugendo rwa Kilometero 97.5 mu masaha abiri, iminota 12 n’amasegonda 21 (2h12’21”), yanyuzwe bikomeye n’urugwiro ruherekejwe n’icyayi cy’u Rwanda yaherewe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.



Abinyujije kuri konti ya Twitter, Azzedine Lagab w’imyaka 31 y’amavuko watwaye uduce tubiri twa Tour du Rwanda 2013, yavuze ko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda mu gihe kingana n’icyumweru yamaze mu irushanwa rya Tour du Rwanda ryegukanywe n’umunyarwanda Mugisha Samuel. Yagize ati “ Ndi ku kibuga cy’indege cya Kigali nterekeza mu rugo Algeria. Ndashaka gushimira byimazeyo abateguye Tour du Rwanda ku bw’icyumweru cyari gitangaje twagize.”,

Uyu mugabo yavuze ko urugwiro n’impundu biherekejwe n’icyayi cy’u Rwanda yakiranywe agaherebwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, byamuhaye ishusho y’uko azwi cyane mu Rwanda kurusha iwabo ku ivuko muri Algeria. Ati “ Ndatekeza nzwi cyane mu Rwanda kurusha n’uko nzwi mu gihugu cyanjye cy’amavuko. Abakozi bo ku kibuga cy’indege baranshimiye cyane ndetse umwe muri bo ampa icyayi cyo kunywa. Ndabashimiye, tuzongere tubonane.”

Azedine Lagab umunyafurika wahize abandi

Azzedine Lagab wabaye umunyafurika wahize abandi yavuze ko yanyuzwe agakorwa ku mutima n'ibihe byiza yagiriye mu Rwanda

Ku wa 05 Kanama 2018 nibwo hatangijwe umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2018 ugizwe n'intera ya Kilometero (104.0 Km) abasiganwa bazengurutse umujyi wa Rwamagana (Circuit).  Azzedine Lagab ukinira ikipe y'igihugu ya Algeria ni we wegukanye agace k'umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2018 (Rwamagana-Rwamagana). Ni agace kari ku ntera ya 97.5 Km akoresheje 2h12'21".

Iri rushanwa ryasojwe tariki 12/08/2018 aho umunyarwanda Mugisha Samuel yanditse amateka atwara Tour du Rwanda 2018 nyuma yo gusoza ari imbere ku rutonde rusange.

Mugisha Samuel wa Team Rwanda uasanzwe akinira Team Dimension Data

Mugisha Samuel niwe wegukanye Tour du Rwanda 2018

 Azedine Lagab avuga ko Tour du Rwanda ayifata nk'isiganwa rya mbere muri Afurika

Azzedine Lagab umunya-Algeria w'imyaka 31 ukinira Groupement Sportif des Pétroliers yo muri Algeria niwe watwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Rwamagana-Rwamagana)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND