RFL
Kigali

Umusifuzi Uwikunda Samuel yahagaritswe ukwezi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/03/2017 15:20
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze guhagarika Uwikunda Samuel umusifuzi w’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda igihe kingana n’ukwezi kose adakora aka kazi nyuma y’imyitwarire mibi yamuranze ku mukino APR FC yatsinzemo Mukura VS ibitego 3-2.



Uwikunda yari yasifuye uyu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabereye kuri sitade Huye nyuma Ivan Minaert akaza gutaka avuga ko abasifuzi batamubaniye ndetse ko banamwibye penaliti, akanama ngengamyitwarire mu ishyirahamwe ry’abasifuzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kafashe umwanzuro wo guhagarika uyu musifuzi bimaze kugaragara ko yakoze amakosa kuwa 24 Gashyantare 2017.

Kimwe mu bintu byatumye Uwinkunda agwa mu ikosa ni aho Issa Bigirimana yakubiswe umutwe na Simpenzwe Hamidou wa Mukura VS, umusifuzi wo ku ruhande akamanika igitambaro ariko uyu Uwinkunda akamwirengaza.Uwikunda yahagaritswe guhera ku mikino izakinwa kuri uyu wa Gatanu hakinwa umunsi wa 19 wa shampiyona kuzageza ku mikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona uzakinwa kuva kuwa 2 Mata 2017.

Uwikunda Samuel

Uwikunda Samuel umusifuzi wanasifuye umukino wigeze guhuza AS Kigali na Rayon Sports ukavamo imvururu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND