RFL
Kigali

Umunsi wa 17 uzakinwa kuva kuri uyu wa Kane kugeza muri Werurwe 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/02/2017 14:28
0


Imikino y’umunsi wa 17 wa shampiyona yazanywe imbere aho kuba yari kuzatangira mu mpera z’iki Cyumweru izanwa kuva kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare kuzageza kuwa 1 Werurwe 2017 ubwo Rayon Sports izaba yakira Espoir FC kuri sitade ya Kigali. Umukino utegerejwe n’uwuzahuza Bugesera FC na Police FC i Nyamata kuri uyu wa Kane.



Uretse umukino uzahuza Bugesera FC izaba yakira Police FC ku kibuga cya Nyamata saa cyenda n’igice (15h30’), ikipe ya FC Marines iheruka gutsinda Espoir FC igitego 1-0, izaba yakira AS Kigali nayo iheruka gutsinda Sunrise FC igitego kimwe (1). Pepiniere FC iheruka gutsindwa igitego 1-0 na Mukura Victory Sport, izaba yakira FC Musanze ku kibuga cya Ruyenzi mu gihe Sunrise FC izaba yakira Kirehe FC i Nyagatare.

Mu mikino iri kuwa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017 harimo uwuzahuza Etincelles FC na Mukura Victory Sport kuri sitade Umuganda saa cyenda n’igice (15h30’). Ni imikino yakuwe kuwa Gatandatu no ku Cyumweru mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umupira w’amaguru ku muntu uzabasha kwitabira imikino ibiri Nyafurika izabera mu Rwanda kuri sitade Amahoro.

Kuwa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017, ikipe ya APR FC izaba yisobanura na FC Zanaco mbere yuko Rayon Sports izaba yakira Al Salaam Wau. Umukino w’ikirarane wari kuzahuza APR FC na Gicumbi FC mu mpera z’iki Cyumweru, wimuriwe kuwa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2017 mu gihe uwa Rayon Sports na Espoir FC washyizwe kuwa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017, imikino yose izabera kuri sitade ya Kigali.

Dore uko umunsi wa 17 uteganyijwe:  

Kuwa Kane tariki 16 Gashyantare 2017

*FC Marines vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15h30’)

*Pepiniere FC vs FC Musanze (Ruyenzi, 15h30’)

*Sunrise FC vs Kirehe FC (Nyagatare, 15h30’)

*Bugesera FC vs Police FC (Nyamata, 15h30’)

Kuwa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017

*Etincelles FC vs Mukura Victory Sport (Stade Umuganda, 15h30’)

*Amagaju FC vs SC Kiyovu (Nyamagabe, 15h30’)

Kuwa  Kabiri tariki28 Gashyantare 2017

*APR FC vs Gicumbi FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017

*Rayon Sports vs Espoir FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

AS Kigali

AS Kigali iheruka gutsinda Sunrise FC iraba isura FC Marines kuri uyu wa Kane kuri sitade Umuganda

Bugesera FC

FC Bugesera iheruka kunganya na SC Kiyovu ibitego 2-2, izakira Police FC kuri uyu wa Kane i Nyamata






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND