RFL
Kigali

Umukino wa Etincelles FC na Mukura Victory Sport wasubitswe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/04/2018 14:36
0


Umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wagombaga guhuza Etincelles FC na Mukura Sport wasubitswe bitewe n'uko amasaha wari wimuriweho yahuriranye na gahunda yo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 by’umwihariko mu murenge wa Ngoma.



Mbere na mbere uyu mukino wari gukinwa saa cyenda n’igice (15h30’) ariko uza gushyirwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) bitewe nuko Etincelles FC yageze mu Karere ka Ngororero igasanga umugezi wa Nyabarongo wari wuzuye ugasesa amazi hirya no hino mu nkengero.

Ibi byaje gutuma iyi kipe isubira inyuma ijya guca mu nzira ya Kigali-Huye. Nyuma gato uyu mukino waje gukurwaho bitewe nuko muri aya masaha haraba haba gahunda yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu Rwanda muri Mata 1994, mu murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye nk’uko bigaragara mu butumwa byatanzwe na Fidele Niyobuhungiro umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mukura Victory Sport yari kwakira uyu mukino. Ubu butumwa buragira buti:

Umukino wagombaga  guhuza MVS na Etincelles urasubitswe kubera ko amasaha wari wimuriweho ahuriranye n’amasaha y’ijoro ry’ikiriyo cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside  yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ngoma (Huye). Tukazabamenyesha igihe umukino uzakinirwa. Ubuyobozi bwa MVS kandi busabye abakunzi bayo bose ko bazaza kwifatanya n’abatuye umurenge wa Ngoma muri icyo gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24 mu murenge wa Ngoma.

 Nyabarongo

Kuzura kwa Nyabarongo kwabaye intandaro y'isubikwa ry'umukino

Umunsi wa 18 wa shampiyona 2017-2018:

Kuwa Gatanu tariki 27 Mata 2018

FT: Kiyovu Sport 2-0 Miroplast Fc

Kuwa Gatandatu tariki 28 Mata 2018

-Mukura Victory Sport vs Etincelles FC (Ntukibaye)

-Amagaju FC vs Police FC (Nyamagabe, 15h30’)

-Rayon Sports vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-FC Musanze vs Kirehe FC (Ubworoherane, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 29 Mata 2018

-AS Kigali FC vs APR FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-FC Marines vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15h30’)

-Sunrise FC vs Espoir FC (Nyagatare, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND