RFL
Kigali

Umukinnyi Gareth Bale n’umukunzi we bibarutse umwana wa gatatu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/05/2018 18:06
0


Umukinnyi Gareth Bale n’umukunzi we Emma Rhys barambanye mu rukundo bungutse umwana wa Gatatu. Uyu mukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko ubarizwa mu ikipe ya Real Madrid we n’umufasha we Emma Rhys-Jones bibarutse umwana wa Gatatu mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.



Uyu mwana w’umuhungu bibarutse yahise ahabwa izina Charles Bale. Bale yanditse kuri instagram yemeza aya makuru agira ati : "Tunejejwe no guha ikaze umwana w’umuhungu waje mu muryango wacu mu gitondo cy’uyu munsi. Yitwa Axel Charles Bale wavutse kuwa 08 Gicurasi 2018.”

bale

Umwana wa Gareth Bale n'umufasha we

Uyu mwana wa gatatu Axel Charles aje asanga abavandimwe be babiri: Alba Violet w’imyaka 5 ndetse na Nava Valentina w’imyaka 2 y’amavuko. Gareth n’umufasha we Emma w’imyaka 26 bakundanye ubwo bombi bigaga mu mashuri yisumbuye. Bahamije isezerano ryo kubana mu mwaka wa 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND