RFL
Kigali

Uganda yabonye itike y’igikombe cya Afurika itsinze Cape Verde-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/11/2018 18:50
0


Ikipe y’igihugu ya Uganda mu mupira w’amaguru izwi nka Uganda Cranes yageze mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 nyuma yo gutsinda Cape Verde igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu waberaga i Kampala.



Ni igitego cyabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino ku munota wa 77’ gitsinzwe na Patrick Kaddu bityo umukino urangiye Abagande bahita buzuza amanota 13 mu itsinda barimo rya 12 mbere y'uko bafite umukino umwe imbere.

Nyuma y’imikino utanu (5), Uganda Cranes bafite amanota 13 n’ibitego birindwi (7) bazigamye mu gihe Tanzania iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atanu (5) mu mikino ine bamaze gukina bivuze ko baramutse batsinze umukino n’ubundi batagira icyo batwara Uganda. Cape Verde isigaye ku mwanya wa gatatu n’amanota ane (4) mun mikino itanu (5) mu gihe Lesotho iri ku mwanya wa nyuma (4) n’amanota abiri (2).

Umukino warangije igice cya mbere ari 0-0

Umukino warangije igice cya mbere ari 0-0

Denis Onyango (GK), Nico Wakiro Wadada, Godfrey Walusimbi, Hassan Wasswa, Murushid Juuko, Khalid Aucho, Denis Iguma, Moses Waiswa, Patrick Kaddu, Miya Faruku na Isaac Muleme nibo bakinnyi babanje mu kibuga.

Ibihugu bimaze kubona itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 birimo; Cameroun izakira irushanwa, Madagascar yavuye mu itsinda rya mbere (A) kumwe na Senegal. Hari Moroco yavuye mu itsinda rya kabiri (B), Nigeria yavuye mu itsinda E, Tunisia na Egypt zazamutse mu itsinda J mu gihe Uganda yayoboye itsinda L.

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Uganda

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Uganda

Abayobozi mu nzego zitandukanye basuhuza abakinnyi

Abayobozi mu nzego zitandukanye basuhuza abakinnyi 

PHOTOS: FUFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND