RFL
Kigali

U Rwanda ntiruzitabira imikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/01/2018 10:42
0


U Rwanda rwamaze kwemeza ko rutazitabira imikino ya CECAFA y’abakinnyi (Abahungu) batarengeje imyaka 17 biteganyijwe ko izabera i Bujumbura, Burundi kuva kuwa 19 Werurwe kugeza kuwa 15 Mata 2018 bitewe nuko hagati muri icyo gihe Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.



Aganira na The New Times, Ruboneza Prosper umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yavuze ko u Rwanda rudashobora kwitabira amarushanwa azakinwa mu gihe Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Mu magambo ye yagize ati” Ntabwo dushobora gukina irushanwa iryo ari ryo ryose mu gihe tuba twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Hari Inama duteganya kuwa 24 Mutarama 2018 ariko biragoye ko twaba bamwe mu bazitabira iri rushanwa. Twafashe umwanzuro ko nta rushanwa na rimwe tuzitabira mu gihe ryaba rigongana n’icyumweru cyahariwe kwibuka”.

Mu Cyumweru gishize ni bwo Nicolas Musonye yemeje ko u Burundi buzakira iyi mikino kuko yasanze iki gihugu kigeze kure mu myiteguro kandi ko ibisabwa byose byari bimaze kuboneka nk’ibibuga, amahoteli n’ibindi nkenerwa kugira ngo irushanwa rirusheho kugenda neza.

Urukundo Stadium iri i Ngozi, Umuco Stadium iri i Muyinga na Gitega Stadium nizo zatoranyijwe binemezwa ko arizo zizakira iyi mikino. Ibihugu umunani (8) biva muri Afurika y’iburasirazuba no hagati birimo; u Burundi buzakira, Uganda, Kenya, Ethiopia, Somalia, Djibouti, Zanzibar na Tanzania nibyo byamaze kwemerera CECAFA ko bizitabira mu gihe u Rwanda na South Sudan bo bamaze kuva mu bihugu bizitabira.

Mu gihe byaba bibaye amahire u Burundi bukakira iri rushanwa, byaba bibaye inshuro ya kabiri bakiriye imikino ya CECAFA U-17 kuko babikoze bwa mbere mu 2007 kuko nyuma ryaje kubera muri Kenya mu 2009.

Itangishaka Ibrahim

Muri 2011 ubwo u Rwanda ruheruka ikipe y'abatarengeje imyaka 17, Itangishaka Ibrahim 19 ahanganye na Raheem Sterling (England) mu gikombe cy'isi i Mexico






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND