RFL
Kigali

Twicaye tubiganiraho dusanga Micho akwiye gusezererwa - Gasingwa Michel

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:18/04/2013 7:32
0




Mu kiganiro kirambuye umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Gasingwa Michel amaze kugirana n’inyarwanda.com ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yasobanuye birambuye icyatumye uyu mutoza asezererwa.

Micho ari kumwe na Gasingwa Michel wa FERWAFA na Gaspard Kayijuka wa MINISPOC

Yatangiye agira ati “ Nk’uko mwabibonye ku rubuga rwacu rwa internet, koko uwari umutoza w’ikipe y’u Rwanda Sredojevic Micho, twamaze kumusezerera kubera umusaruro mubi.”

“ Mu masezerano uyu mutoza yari yaragiranye n’inzego z’umupira w’amaguru mu Rwanda, harimo ko igihe cyose umusaruro waba ugaragara ko ari mubi, amasezerano ashobora guseswa, ngira ngo rero ntawakwirirwa abitindaho, umusaruro mubi wigaragazaga.”

Twabajije Gasingwa ko amasezerano ya Micho yari asigaje amezi agera kuri 7 niba ntabyo bagomba Micho?

“ Ni byo koko amasezerano ye yari agifite amezi agera kuri 7, kuko yagombaga kurangiramu kwezi kwa 11, birunvikana ko byanze bikunze, ibi byateganyijwe mu masezerano ndunva rero, nta gitangaza kirimo byarateganyijwe, ku buryo ibyo tumugomba tuzabimugezaho.” Gasingwa Michel.

Milutin Sredojevic waje gutoza Amavubi avuye mu ikipe ya Al-Hilal Omdurman yo mu gihugu cya Soudan, akaba asezerewe bisa nkaho na we bimutunguye kuko nyuma yuko yandikiye ibarwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda tariki ya 4 z’uku kwezi asaba uburenganzira bwo kujya kwivuza muri Turkey, akazagaruka mu Rwanda tariki ya 16.04.2013, amakuru yatangiye gucicikana mu gihugu cya Uganda ko yaba ari gusaba akazi ko gutoza The Cranes, bimaze kumenyekana ko Bobby Williamson yirukanywe, twabajije umunyamabanga mukuru ko ibi bitaba ari bimwe mu byashingiweho yirukanwa.

Yagize ati, “ Oya, ayo makuru ntago ariyo twashingiyeho tujya ku muhagarika, kuko tutazi niba koko ibyo bivugwa ko yaba yaragiye kwaka akazi muri Uganda ari byo. Ni n’uburenganzira bw’umuntu uwari wese kuba yashaka akazi, igihe afite akandi, icyo twagendeyeho tujya ku muhagarika ni umusaruro mubi nta kindi.”

Gusa Gasingwa ntago ymera ko uyu mutoza yaba yaratinze gusezererwa, ngo kuko yari agifite amahirwe yo kuba yaha u Rwanda I Ticket yo kwerekeza mu gikombe cy’isi igihe cyose yari kubasha gutsinda ikipe ya Mali.

Agira ati “ Mu mibare byarashobokaga cyane ko igihe cyose, u Rwanda rwari gutsinda Mali rwari kuba rugifite amahirwe menshi yo kwerekeza mu gikombe cy’isi, ntago nemeranya n’abavuga ko twatinze kumusezerera.”

Kuri ubu ikipe y’u Rwanda irakomeza gutozwa n’abari bungirije Milotin Micho, aribo Eric Nshimiyimana na Ibrahim Mugisha, kugeza igihe umutoza mushya azashyirwaho.

Gasingwa Michel yasoje avuga ko ashimira umutoza Milotin Micho kubyo yakoreye u Rwanda, kuko ni ubwo atageze kuri hari ibyiza yakoreye u Rwanda byinshi kandi n’abandi bazamusimbura bazagenderaho, ati “ Ntago koko yabashije kuzuza inshingano ze uko Twabyifuzaga, ariko hari na byinshi yakoreye u Rwanda tuzahora tumwibukiraho.”

Sredojevic Micho yari umutoza w’u Rwanda kuva tariki ya 01.11.2011, akaba asezerewe mu Rwanda atoje imikino igera 25, aho yabashije gutsinda imikino 8 yiganjemo iyo muri CECAFA, anganya imikino 6, aza gutsindwa imikino 11.

Umukino wa mbere yatoje u Rwanda hari tariki ya 11.11.2011, ubwo u Rwanda rwanganyaga na Erythrea i Asmara 1-1, naho uwa nyumayatoje ni uwo u Rwanda ruheruka gutsindwamo na Mali i Kigali ibitego 2-1.

Nyuma yuyu mukino Micho yagize ati, “ Maze imyaka hafi 20 ndi umutoza, mu mwaka 1 na mezi 6 maze mu Rwanda ntacyo mpamya ko  ntakoze, ndetse nta nicyo rwose nishinja, nakoze ibyo nshoboye byose mfatanyije na groupe nziza y’abakinnyi twari kumwe, gusa byashoboka kuba ariho imbaraga zacu zigarukiye.”

Ese imbaraga yavugaga ni ize, cyangwa ni iz’abakinnyi b’ u Rwanda?


U Rwanda ibihe byiza rwagize ni mu mwka wa 2004 rujya mu gikombe cy’Afurika i Tunis, kuva uwo munsi kugeza ubu, imyaka igiye kuba 10 rugerageza gusubira muri aya marushanwa, gusa byarananiranye.

Jean Luc IMFURAYACU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND