RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2018: Mugisha Samuel arashima bagenzi be bamufashije mu rugendo rwa Rubavu-Kinigi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/08/2018 20:33
1


Mugisha Samuel umunyarwanda ukomeje kwambara umwenda w’umuhondo muri Tour du Rwanda 2018 avuga ko mu rugendo rw’agace ka gatanu kavaga i Rubavu bagana mu Kinigi byari ubuhamya bukomeye ariko ko ashima abakinnyi bayobowe na Munyaneza Didier wamufashije guhangana na Azedine Lagab washakaga intsinzi.



Temalew Bereket ukinira ikipe y'igihugu ya Ethiopia yakoresheje 2h53'38" mu ntera ya 108.5 km afata umwanya wa mbere mu gihe Mugisha Samuel yaje ku mwanya wa 20 asigwa 2'44".

Temelew Bereket watwaye agace ka Rubavu-Kinigi (108.5 Km)

Temelew Bereket watwaye agace ka Rubavu-Kinigi (108.5 Km)

SKOL niyo ihemba uwasesekaye ku murongo ari imbere (Stage Winner)

SKOL niyo ihemba uwasesekaye ku murongo ari imbere (Stage Winner)

Mugisha Moise (Rwanda) yaje akurikiye Temalew ku mwanya wa kabiri akoresheje 2h53’39’, Azedine Lagab (Algeria) aba uwa gatatu akoresheje 2h54’05” mu gihe Rugamba Janvier (Rwanda) yaje ku mwanya wa munani (8) afite ibihe bingana 2h55’20’’.

Nyuma yo kurangiza agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2018, Mugisha Samuel yabwiye abanyamakuru ko muri uru rugendo byari bikomeye kuko yagiye agorwa n’abakinnyi b’abanyamahanga bashakaga kugabanya ibihe asanzwe abasiga kugira ngo banamwambure umwenda w’umuhondo. Mugisha Samuel yashimye cyane Munyaneza Didier ku kazoi yakoze amukiza Azedine Lagab. Mugisha ati:

Ni urugendo rutari rworoshye kuko abakinnyi bari imbere bashakaga kugabanya ibihe cyangwa bakanabikuramo byose ariko Team Rwanda bakoze neza. Uriya munya-Algeria (Azedine Lagab) nategereje ko bamukurikira ariko barabireka ni bwo byabaye nk’ibitugoye kugira ngo twongere tumufate. Ikipe yanjye Team Rwanda nibo bamfashije cyane Didier (Munyaneza) kuko ariwe wasigaye mu misozi hanyuma nanjye m bilometero bitatu byarib bisigaye ndikorera.

Mugisha Samuel yahageze akurikwe na Ndayisenga Valens

Mugisha Samuel yahageze akurikiwe na Ndayisenga Valens 

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo 

Mugisha Samuel arakomeza kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange kuko amaze gukoresha 19h31'52" akaba asiga Temelew Bereket wabaye uwa mbere iminota irenga 42'28".

Munyaneza Didier (iburyo) yakoze akazi gakiomeye kugira ngo agabanya umuvuduko wa Azedine Lagab

Munyaneza Didier (iburyo) yakoze akazi gakiomeye kugira ngo agabanya umuvuduko wa Azedine Lagab

Mu bihembo icyenda bitangwa buri nyuma y’agace, Mugisha Samuel yatahanye ibihembo bine (4). Yambitswe umwenda w’umuhondo, Umunyafurika n’umunyarwanda uhiga abandi ndetse n’umukinnyi ukiri muto uhagaze neza.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2018, Tour du Rwanda 2018 irakomeza ku munsi wayo wa karindwi (7) abasiganwa bava i Musanze bagana mu mujyi wa Kigali ku ntera ya kilometero 107.4 (107.4 Km).

Isiganwa nirigera Nyabugogo, bazakomeza bazamuka ku muhanda wa Yamaha bagende nibagera ku muhanda w’amabuye wo kuri Hotel Okapi basoreze ku nyubako ya MIC, urugendo ruzatangirwamo amanota yo kuzamuka inshuro esheshatu (6) mu gihe bazatanga amanota yo kuvuduka ahantu habiri gusa mu rugendo.

Ndayisenga Valens yahageze ari uwa 21

Ndayisenga Valens yahageze ari uwa 21

Abakinnyi 5 ba mbere ku rutonde rwa Rubavu-Kinigi (108.5 Km):

1.Temalew Bereket (Ethiopia): 2h53’38’’

2.Mugisha Moise (Rwanda): 2h53’39’’

3.Julius Jayde (South Africa):2h54’01’’

4.Azedine Lagab (Algeria): 2h54’05”

5.Manizabayo Eric (Rwanda): 2h54’28’’

6.Buru Tremesgen: 2h55’03’’

7.Lars Quaedvlieg (Germany): 2h55’04’’

8.Rugamba Janvier (Rwanda): 2h55’20’’

9.James Fourie (France): 2h55’32’’

10.Voss Arnaud (Kenya): 2h55’32’’

Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange (757 Km):

1.Mugisha Samuel (Rwanda): 19h31’52’’

2.Uwizeye Jean Claude (POCCL-Rwanda): 19h32’13”

3.HaileMichael Mulu (Ethiopia): 19h32’16”

4.Azedine Lagab (Algeria): 19h32’35”

5.Lozano Riba David (Spain): 19h32’42’’

6.Temalew Bereket (Ethiopia): 19h33’46”

7.Ndayisenga Valens (POCCL-Rwanda): 19h34’08”

8.Doring Jonas (Suisse):19h34’13”

9.Munyaneza Didier (Rwanda): 19h34’54’’

10.Goudin Valentin (France): 19h36’00”

POC Cote de Lumiere ikinamo Ndayisenga Valens  yabaye ikipe y'umunsi

POC Cote de Lumiere ikinamo Ndayisenga Valens  yabaye ikipe y'umunsi 

Dore uko bahembwe (Huye-Musanze: 199.7 Km)

1.Uwatwaye agace (Stade Winner) : Telemew Bereket (Ethiopia)

2.Umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey): Mugisha Samuel (Rwanda)

3.Uwazamutse neza (King of Mountain):HaileMichael Mulu (Ethiopia)

4.Uwurusha abandi imbaduko (Best Sprinter):  Hadi Janvier (Rwanda)

5.Umukinnyi ukiri muto (Best Young Rider): Mugisha Samuel (Rwanda)

6.Inkotanyi (Best In Combativity): Azedine Lagab (Algeria)

7.Umunyafurika wahize abandi (Best African Rider): Mugisha Samuel (Rwanda)

8.Umunyarwanda wahize abandi (Best Rwandan):Mugisha Samuel (Rwanda)

9.Ikipe y’umunsi (Team of the Day): POC Cote de La Lumirere (France)

HaileMichael Mulu wakakambye imisozi kurusha abandi

HaileMichael Mulu wakakambye imisozi kurusha abandi

Hadi janvier yahembwe nk'umukinnyi warushije abandi ibijyanye no kubaduka  (Sprint)

Hadi janvier yahembwe nk'umukinnyi warushije abandi ibijyanye no kubaduka  (Sprint)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    abab bakobwa bo muri tour du Rwanda babakura he ko mbona aribo twirebera gusa





Inyarwanda BACKGROUND