RFL
Kigali

Amasomo 5 abatoza ba AS Kigali bagomba kwigira mu kuva mu gikombe cy’Amahoro 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/04/2018 17:16
1


Nibyo koko mu mupira w’amaguru abantu baba bagomba kwemera ko gutsinda, gutsinda no kunganya byose biba bishoboka. Gusa siko bifatwa mu mujyo umwe bitewe nuko uyu mukino wabaye ubucuruzi ndetse ukanaba ubumenyi (Science) ku buryo amakosa yakozwe mu mukino aba agomba kuba isomo ku buryo ababishinzwe baba bazakosora mu mikino itaha.



Muri iyi nkuru turabagezaho amasomo atanu (5) Eric Nshimiyimana nk’umutoza mukuru yazafatanya na bagenzi be bakigaho kugira ngo umurengera w’amafaranga bashoye mu igura n’igurisha utazapfa ubusa mu gihe baba banabuze mu makipe atatu ya mbere mu mpera y’umwaka w’imikino 2017-2018.

Ibi birava ku kuba iyi kipe yaraye ikuwe mu gikombe cy’Amahoro 2018 itsinzwe ibitego 5-3 na Mukura Victory Sport mu mikino ibiri (2). Umukino ubanza Mukura VS yatsinze ibitego 3-2 mu gihe umukino wo kwishyura batsinze ibitego 2-1.

1.AS Kigali bagomba gucuka ku buryo bw’abugarira batatu (Back Three System).

Muri iyi minsi mu Rwanda usanga amenshi mu makipe yariharaje uburyo bushya bwo kugarira bakoresheje abakinnyi batatu inyuma bityo ugasanga abakinnyi batamenyerewe mu bwugarizi barisanga bakina ku mpande ndetse banasabwa gukina uruhande rwose.

Ubu buryo (System) busaba ko uba ufite abakinnyi bafite imbaraga zidashira vuba, kuba ufite abakinnyi batatu beza inyuma batagira igihunga yewe bakaba banifitemo akantu k’ubutekinisiye mu mikinire yabo.

Ibi bigonga ikipe ya AS Kigali kuko duhereye mu bakinnyi batatu bakoresha inyuma usanga harimo Kayumba Soter, Bishira Latif na Ngandou Omar. Muri aba bakinnyi uwo biboneka ko ashoboye ubu buryo ni Bishira Latif kuko nka Kayumba Soter akunze kwisanga akina ahengamiye iburyo nyamara muri kamere ye akina mu mutima w’ubwugarizi.

Mu mikinire ya Kayumba Soter ubona aba akina agowe cyane no guhindura imipira iba ije ibangamye kuko akenshi usanga akoresha umutwe cyangwa agatera umupira muri gahunda yo kwiwukuraho. Iyo aramutse awikuyeho ntugere kure bihita biba ikibazo kuko ufatwa n’abakinnyi bahanganye bagahita bamusumira bityo ugasanga mu bwugarizi bwa AS Kigali abakinnyi babaye bacye.

Hakizimaan Kevin bita Pastore anyuza umupira hagati y'amaguru ya Kayumba Soter

Kayumba Soter ni umwe mu bagorwa no gukina ari ba myugariro batatu

Ngandou Omar uba akina ahengamiye ibumoso nawe si umukinnyi ubona unezerewe no kuba bakina ubwugarizi bwa batatu (Back 3) kuko akenshi akunze kwisanga mu kirere ashaka imipira mu buryo bwihuta, rimwe akawutera ubundi ugasanga yuriye umuntu agira vuba vuba hakanavamo amakosa abateza coup franc n’indi mipira itereretse irimo na koruneri.

Ibi byose biraza bikagira ingaruka kuri AS Kigali nk’ikipe kuko n'ubwo bafite abataha izamu bakunze gutsinda ibitego bihagije akenshi usanga babyishyurwa mu gihe gito. Urugero rwa hafi ni umukino baheruka gukina na FC Musanze bakayitsinda ibitego 4-3. Muri uyu mukino, AS Kigali yinjizaga igitego bagahita bakishyura.

2.Ndayisenga Fuad ntabwo atanga umusaruro iyo yakinnye inyuma ya rutahizamu.

Ndayisenga Fuad 10

Mu mateka ya Ndayisenga Fuad uzasanga yaragiye agora ba myugariro ari uko ari gukina mu mpande aca ibumoso (Left-Wing). Muri iyi minsi usanga muri AS Kigali uyu mugabo akoreshwa hagati mu kibuga akina inyuma ya rutahizamu (Play-Maker). Ibi bituma aruha vuba yewe akanasimburwa nta musaruro atanze.

3.Benedata Janvier asabwa umusaruro adafitiye imbaraga.

Benedata Janvier ku mupira abangamiwe na Hassan Rugirayabo

Benedata Janvier ntabwo yakina iminota 90' acunga uruhande rwose

Benedata Janvier bita Djijia wahoze muri APR FC nyuma yo kuva muri SC Kiyovu akina hagati mu kibuga cyangwa akaba yanaca mu mpande z’ikibuga, kuri ubu ari gukoreshwa mu bwugarizi bunasatira aca ibumoso muri AS Kigali (Left-Wing-Back).

Umubiri n’imbaraga Benedata Janvier afite ntabwo bimwemerera kuba yakina uruhande rwose rw’ibumoso rwa AS Kigali, ngo abe yabikora iminota 90’ y’umukino kuko akenshi usanga ahatana iminota itarenze 45’ ubundi ukamubura kuko ahita atangira gukinira inyuma bitewe no kunanirwa.

Urugero rwa hafi, mu gice cya mbere bakina na Mukura VS ni bwo Benedata Janvier yabujije amahoro Nshimiyimana Ibrahim ndetse uyu musore Haringingo Francis akaza kumukuramo akazana Lomami Frank.

Lomami Frank akigera mu kibuga yaje asanga Benedata yarushye ni ko gutangira kumukorera ubufindo akamutangana imipira yose yabyaye ibitego bya Mukura Victory Sport byose byatsinzwe na Rachid Mutebi.

Benedata yaba umukinnyi mwiza aramutse akina umwanya utamusaba kugendana umupira igice kinini cy’ikibuga yewe akaba yanakina umwanya nk’uwo hari undi mukinnyi mugenzi we bari gufatanya.

4.Kuba AS Kigali itagira abakinnyi 11 fatizo nabyo birayizonga.

Ndarusanze Jean Claude ashaka aho yanyurana umupira

Akenshi yaba hano mu Rwanda no hanze yarwo muri Afurika n’i Burayi, usanga amakipe akunze gutwara ibikombe aba afite abakinnyi 11 fatizo ku buryo niyo habayemo impinduka biba bifite impamvu ifatika ndetse rimwe na rimwe ugasanga byanatangaje abakunzi b’umupira w’amaguru mu gihe uwo mukinnyi wasimbuwe ari muzima.

AS Kigali ni ikipe nziza iyo urebye amazina y’abakinnyi n’umutoza Eric Nshimiyimana bafite wakinnye akanatoza uyu mukino. Gusa umubare munini kandi mwiza w’abakinnyi bafite ntabwo wazabaha igikombe cyangwa ngo bagere kure batarabasha kugira abakinnyi 11 nshingiro bagenderaho mu kibuga.

Icya mbere izamu ryabo ntirikigira nyiraryo uhamye. Mu mikino ibiri bakinnye na Mukura VS mu kigombe cy’Amahoro 2018, buri mukino wagize umunyezamu wawo. Hategekimana Bonheur yinjijwe ibitego bitatu (3) i Huye mbere y'uko Shamiru Bate yinjizwa ibitego bibiri (2) mu mujyi.

Mu bwugarizi bwa AS Kigali naho ntihagira ugutuza kuko rimwe usanga ari Kayumba Soter, Bishira Latif, Ngandou Omar na Benedata Janvier ubundi ugasanga ni Kayumba Soter, Bishira Latif, Ngandou Omar na Mutijima Janvier cyangwa ugasanga Iradukunda Eric Radou yaje bigatuma Kayumba Soter abanza hanze nk’uko byagenze batsindwa i Huye.

Hagati mu kibuga naho usanga hahoramo impinduka kuko nka Murengezi Rodrigue, Niyonzima Ally, Ntwali Evode na Ntamuhanga Thumaine Titi,Ndayisenga Fuad,  Ishimwe Kevin (wahariwe gusimbura), Ndayisaba Hamidou usanga bahora bahana umwanya buri mukino.

Ibi biraza bikagera mu busatirizi kuko usanga iyo Ndarusanze Jean Claude atakinnye hazamo Frank Kalanda, Mbaraga Jimmy na Ndahinduka Michel cyangwa umwe muri abo akaba atanze umwanya kubera ikibazo cy’umubare w’abanyamahanga baba batagomba kurenga batatu mu kibuga.

5.Kugerageza gucungana n’umwuka mwiza mu ikipe.

Duhereye mu mwaka w’imikino ushize, ikipe ya AS Kigali irangwa n’umwuka mubi hagati y’abakinnyi na komite cyane abatoza iyo umwaka w’imikino ugeze hagati na hagati.

Ababikurikirana baribuka neza uburyo abakinnyi nka Kubwimana Cedric bita Jay Polly yavuze muri AS Kigali ubwo abatoza bamushinjaga kutumvira abatoza. Muri iki kibazo cyo kutamenya ko kubana neza n’abakinnyi bibyara intsinzi ni nako Sebanani Emmanuel Crespo yavuye muri iyi  kipe nyuma yo gusa naho ahawe igihano kiteruye cyo kwicazwa ku ntebe y’abasimbura ubwo yari amaze kugeza ibitego birindwi (7) muri shampiyona.

Magingo aya ntabwo muri AS Kigali bakwiburira kuko muri iki gice cy’umwaka w’imikino ibi bibazo byaratangiye kuko Tubane James yamaze kugana muri Bugesera FC nyuma yo kumenyeshwa ko atazakina muri AS Kigali ahubwo ko yafata utwe akagana ahandi.

Niyonzima Ally ari mu bihano

Niyonzima Ally ari mu bihano

Nyuma ya Tubane James, kuri ubu biravugwa ko impamvu Kayumba Soter yabanje hanze i Huye ubwo bakinaga na Mukura VS ikabatsinda ngo ari uko yaranzwe n’imyitwarire mibi ku batoza banarimo Nshutinamagara Ismael Kodo banakinanye nyuma akaba ari umutoza.

Nyuma y’aba bakinnyi batameranye neza na komite cyane abatoza, hariyongeraho Ally Niyonzima kuri ubu wahawe ibihano by’amezi abiri bitewe n'uko ngo yitwaye neza ku kibuga ubwo bari mu myitozo bityo komite ikamuhana igihe cy’ibyumweru umunani (8).

Uva ibumoso: Nsabimana Eric Zidane , Ndahinduka Michel na Kayumba Soter nyuma y'umukino bicaye mu kibuga

Abakinnyi bafata umwanya baganira ku musaruro mubi

AS Kigali bishimira intsinzi

Isengesho rya AS Kigali 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Date6 years ago
    Ikibazo cya A S Kigali ni Joseph n'ubuyobozi bw'Umujyi bigize aba commissionnaires ba APR. None se murabaza mute intsinzi Eric n'a Équipé ye mu gihe abakinnyi muguze mubahacisha kugira ngo nigendere. Nibakomeze birire amafaranga iby'imupira babireke





Inyarwanda BACKGROUND