RFL
Kigali

Thierry Froger utoza USM Alger avuga ko icyifuzo bafite ari ukuguma ku mwanya wa mbere batsinze Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/07/2018 17:31
0


Thierry Froger umufaransa utoza ikipe ya USM Alger avuga ko gahunda bafite nk’ikipe ari ukutarekura umwanya wa mbere bafite mu itsinda rya kane (D) kandi ko bagomba gukomeza kuba kuri uyu mwanya babanje gutsinda Rayon Sports.



Ni umukino bafitanye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018 ubwo hazaba hakinwa umunsi wa gatatu w’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe aba ari intyoza ku mugabane (Total CAF Champions League 2018).

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gica munsi cy’uyu wa Kabiri tariki 17 Nyakanga 2018 kuri sitade ya Kigali, Thierry Froger yavuze ko abakinnyi be biteguye neza gutanga imbaraga zabo kugira ngo ikipe bakinira ikomeze kugira icyubahiro muri Afurika.

“Ndibaza ko abakinnyi bose kugeza ubu bameze neza. Uburyo twari twapanze urugendo rwacu byagenze uko twabyifuzaga. Ubu rero abakinnyi bariteguye kuko umukino uheruka batanze imbaraga zabo ku rugero rwo hejuru nibaza ko uyu mukino tuzakina bazitanga birushijeho kuko twagize imyiteguro myiza. Tuzakina umukino wo gufatanya nk’uko byagenze ubushize”.Thierry Froger

usma

Thierry Froger umutoza mukuru wa USM Alger  aganira n'abanyamakuru

Thierry Froger yakomeje avuga ko n'ubwo buri kipe iba ishaka amanota atatu, iyo abuze bisiga amasomo yafasha ikipe mu mikino itaha.

“Buri mukino uba ufite agaciro kugira ngo n'iyo wawutakaza ukaba hari amasomo bigomba kugusigira. Gusa nizeye ko abakinnyi banjye bagomba kwitanga bagatsinda uyu mukino kugira ngo baheshe agaciro ikipe bakinira”. Thierry Froger

Mohamed Zemmamouche kapiteni akaba n’umunyezamu wa mbere wa USM Alger yavuze ko abazaa bari kuri sitade ya Kigali bazareba umukino mwiza kandi ko intego bafite ari ugutsinda.

“Nk’uko umutoza yabivuze abakinnyi twese turiteguye kuko twaguize urugendo rwiza kuva mu rugo kugera i Kigali. Nizeye ko tuzakina umukino mwiza uzashimisha abazaba bawureba aariko intego yacu ni ugutsinda”. Mohamed Zemmamouche

Mohamed Zemmamouche kapiteni akaba n’umunyezamu wa mbere wa USM Alger

Mohamed Zemmamouche kapiteni akaba n’umunyezamu wa mbere wa USM Alger 

Mu itsinda rya kane (D) Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota abiri (2) kuko yanganyije na Gormahia FC (1-1) i Kigali mbere yo kunganya na Yanga Africans (0-0) i Dar Es Slaam.

USM Alger iri ku mwanuya wa mbere n’amanota ane (4) kuko yatsinze Yanga Africans (4-1) nyuma yo kunganya na Gormahia FC (1-1).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND