RFL
Kigali

Sunrise FC hari icyo isabwa kugira ngo izagumane Cassa Mbungo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/05/2017 11:41
0


Cassa Mbungo umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise FC avuga ko bigendanye n’ibibazo by’amikoro iyi kipe irimo atakwizeza abakunzi bayo ko umwaka utaha w’imikino azaba akiyirimo mu gihe ntacyo abayobozi barahindura.



Kuwa 23 Gashyantare 2017 ni bwo Cassa Mbungo yageze muri Sunrise FC  ariko magingo aya avuga ko ubuzima bw’iyi kipe y’i Nyagatare budahagaze neza ku buryo yakwizera kuzayirambamo. Nyuma y’umukino Sunrise FC yatsinzemo Gicumbi FC, Cassa yabwiye abanyamakuru ko ibyo we n’abakinnyi bakora ari ukwihangana ariko ko hari aho bigera kwihangana bikanga.

“Iyo urebye uburyo tubayeho cyangwa uburyo njye mbayeho muri Sunrise,….ntabwo nakwifuza kuguma muri Sunrise. Ariko nizera ko hashobora kuzaba impinduka. Iyo mpinduka niyo ishobora kuzatuma nguma muri Sunrise. Ariko urebye uburyo tubayeho, uburyo organization yaho imeze, uburyo abakinnyi babayeho…nanjye ubwanjye ntabwo mbayeho neza”. Cassa Mbungo.

Gusa Mbungo asoza avuga ko afite icyizere ko hazabaho impinduka kuko ngo atangazwa no kuba Sunrise FC imaze amezi arenga atatu itabahemba ariko bagakomeza gukina ndetse akanabasabira umugisha ku Mana ngo izabahembe mu kwihangana bagaragaza.

Mu mikino Sunrise FC itsindwa, Cassa avuga ko bayitsindwa atari uko abakinnyi be ari abaswa ahubwo ko bafite ubushobozi ahubwo ko ari imibereho mibi ituma batitwara neza.

Mu mikino 26 imaze gukina muri shampiyona, Sunrise FC ifite amanota 30 ayitereka ku mwanya wa 10 n’umwenda w’ibitego bine (4). Yatsinze imikino irindwi (7), inganya icyenda (9) inatsindwa imikino icumi (10).

KANDA HANO WUMVE CASSA AVUGA KU BUZIMA ARIMO MURI SUNRISE FC

 Cassa Mbungo

Cassa Mbungo hagati ya Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports (ibumoso) na Nshimiyimana Maurice Maso (iburyo) umutoza wungirje muri Rayon Sports akaba yarahoze yungirije Cassa muri Police FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND