RFL
Kigali

Sugira Ernest yatsinze bibiri muri bine AS Vita Club yanyagiye Muungano FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/04/2017 9:41
0


Kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2017, AS Vita Club yanyagiye Muungano FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona hakinwa imikino ya kamarampaka (Playoffs), ibitego bine byarimo bibiri by’umunyarwanda Sugira Ernest.



Sugira wavuye muri AS Kigali, yatangiye kureba mu izamu ku munota wa 31’ w’umukino nyuma yaho mugenzi we Atouba yari yafunguye amazamu ku munota wa 12’.

Sugira Kandi yaje kongera kureba mu izamu ku munota wa 77’ w’umukino atsinda igitego cy’agashinguracumu kuko icya gatatu cyatsinzwe na Emomo ku munota wa 61’ kuri penaliti.

Sugira yakinnye iminota 82’ kuko yaje gusimburwa na Tadi Etekiama (Daddy Biroro) mu gihe Felix yasimbuye Omar Sidibe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND