RFL
Kigali

Shyaka Olivier nta cyizere afite cyo gukina mu mpera z’iki Cyumweru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/12/2017 12:46
0


Shyaka Olivier umukinnyi w’ikipe ya REG Basketball Club nta cyizere afite cyo kuzakina umunsi wa gatatu wa shampiyona uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru bitewe n’ikibazo cy’imvune yagize ku kagombambari k’ibumoso.



Kuwa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2017 ubwo REG BBC yatsindaga APR BBC amanota 68-64 ni bwo Shyaka Olivier yagize ikibazo ku kagombambari k’ibumoso, ikibazo cyatumye atanatanga umusaruro ugaragara mu mukino.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Shyaka wageze muri REG BBC avuye ku gitambaro cya kapiteni muri Espoir BBC yavuze ko ikibazo yagize mu mukino bakinnye na APR BBC gisa naho kiri kumuzonga kuko buri gitondo agomba kubonana na muganga ndetse akurikije uko amerewe atakwizera ko mu mpera z’icyumweru yakina.

Mu magambo ye yagize ati “Nakinnye nabi kuko navunitse umukino ukirimo. Nagize ikibazo cya Cheville y’ibumoso kuko. Ubu njya kureba muganga kuzageza ku nshuro eshanu, ndumva nzasoza kumwitaba kuwa Gatanu. Urumva ko nta mahirwe mfite yo gukina umukino utaha”.

Shyaka Olivier wavuye muri Espoir BBC ni umwe mu bakinnyi bashya bari muri REG BBC yatangiye kurwana ku gikombe cya shampiyona y'umwaka ushize w'imikino ushize yahawe na John Bahufite.

Shyaka Olivier kuri ubu nta kizere afite cyo gukina

Shyaka Olivier kuri ubu nta cyizere afite cyo gukina 

Mu mwaka w’imikino 2012-2013, Shyaka Olivier yari mu ikipe ya Kigali City Basketball Club mbere y'uko isenyuka bitewe ahanini n’impanuka bagize abakinnyi bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakahagirira ubumuga bukomeye. Yahise arambagizwa n’ikipe ya Espoir BBC ayikinira kuva mu 2013 kugeza muri uyu mwaka w'2017 ayiviriyemo agana muri REG BBC yanatwaranye nayo igikombe cy’irushanwa ribanziriza shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018.

Shyaka Olivier ufite uburebure bwa metero imwe na santimetero 98 (1.98m) siwe gusa watandukanye na Espoir BBC nyuma y’umwaka w’imikino 2016-2017 kuko yagendeye rimwe na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson bari kumwe muri REG BBC, Iyakaremye Emmanuel na Mbanze Bryan bari mu ikipe ya APR BBC.

Dore uko umunsi wa kabiri warangiye:

Kuwa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2017

-Patriots BBC 82-69 ESpoir BBC

-REG BBC 68-64 APR BBC

Kuwa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017

-IPRC South BBC 102-73 Rusizi BBC

-IPRC Kigali BBC 75-78 UGB 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND