RFL
Kigali

Seninga yikomye Kirehe FC yabimye ikibuga cy’imyitozo –AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/04/2017 10:10
0


Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC avuga ko kuba ikipe atoza yarageze i Nyakarambi ikimwa ikibuga cyo gukoreraho imyitozo ari kimwe mu byatumye abakinnyi b’iyi kipe bongera ishyaka kugeza batahanye amanota atatu yavuye ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Danny Usengimana ku munota wa 21’.



Nyuma y’umukino waberaga ku kibuga cya Nyakarambi mu Karere ka Kirehe kari mu ntara y’iburasirazuba, Seninga Innocent yatangarije INYARWANDA ko ubwo ikipe ya Police FC yageraga i Nyakarambi kuwa Gatanu yangiwe gukorera imyitozo ku kibuga kizaberaho umukino ngo kuko Sogonya Hamis bita Kishi yavuze ko bidashoboka.

Umukino nawakiriye neza cyane nubwo ejo (Kuwa Gatanu) tuhagera ntabwo batwakiriye neza, batwimye ikibuga cyo gukoreraho imyitozo navuga ko atari ikintu gishimishije. Esprit sportif umutoza (Sogonya)….Ariko byabaye nk’ibidutera imbaraga kugira ngo aba bahungu ndusheho kubategura kugira ngo barusheho kurwana (Game-Combativity) nubwo batabonye ikibuga. Seninga Innocent

Seninga asoza avuga ko nyuma yo gutsinda uyu mukino bagiye gukomeza kwitegura imikino itaha kuko ngo bisaba guhozaho kugira ngo abakinnyi batava mu murongo barimo.

Uretse kuba Sogonya Hamis umutoza wa Kirehe FC yarimanye ikibuga, uyu mugabo ntiyigeze yemera kuvugana n’itangazamakuru kuko umukino warangiye akaboneza mu rwambariro aho yashakiwe akabura.

Police FC ishobora no gukina umukino wa gishuti kuwa Kane tariki ya 6 Kanama 2017 mbere yo kwinjira mu Cyumweru cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Imibare n’ibihe byaranze umukino:

Kirehe FC yabonye ikarita imwe y’umuhondo yahawe Ndikumasabo Ibrahim ku munota wa 64’ w’umukino mu gihe Mpozembizi Mohammed wa Police FC yahawe umuhondo ku munota wa 88’.

Police FC bateye koruneri eshatu (3) kuri eshatu (3) za Kirehe FC. Kirehe FC yakoze amakosa atandatu (6) yatumye Police FC itera imipira itandatu (6) y’imiterekano (Free-Kicks) naho Police FC yo yakoze amakosa atatu (3) yatumye Kirehe FC iyakosoza imipira itatu (3) iteretse.

Mu bijyanye no gusimbuza, Kirehe FC yasimbuje inshuro ebyiri (2). Byatangiye Sogonya Hamis akuramo Uwitonze Jean Claude yinjiza Nanfack Pauldord ku munota wa 47’ w’umukino mbere yuko rutahizamu Kagabo Ismi asimburwa na myugariro Baraka Augustin.

Seninga Innocent yasimbuje ku munota wa mbere wiyongeraga ku minota 90’ y’umukino ubwo yakuragamo Mico Justin akinjiza Ndayishimiye Antoine Dominique kuko uyu mukino bongeyeho iminota ine (4’).

Igitego Danny Usengimana yatsinze ku munota wa 21’ w’umukino ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, cyatumye agwiza ibitego 14 muri shampiyona.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Kirehe FC: Mbarushimana Emile (GK, 21), Ndikumasabo Ibrahim (C, 9), Shauri Nyarugeta Fiston (3), Nkurikiye Jackson (6), Niyonkuru Tuyisenge Vivien (8), Cyuzuzo Ally (4), Ndagijimana Benjamin (13),Masud Abdallah (14), Kagabo Ismi (10), Uwimbabazi Jean Paul (7) na Uwitonze Jean Claude (11).

Police FC: Nzarora Marcel (GK, C, 18), Mpozembizi Mohammed (21), Muvandimwe Jean Marie Vianney (12), Umwungeri Patrick (5), Habimana Hussein (2), Nizeyimana Mirafa (4), Eric Ngendahimana (24), Imurora Japhet (19), Usengimana Danny (10), Mico Justin (8) na Biramahire Abedy (23).

Police FC yahise irara ku mwanya wa kabiri n’amanota 43 n’ibitego 15 izigamye imbere ya APR FC yaraye ku mwanya wa kane n’amanota 41 kuko ifite umukino na Etincelles FC kuri iki Cyumweru kuri sitade Umuganda. AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 43 n’ibitego 14 izigamye.

Dore uko imikino yo kuwa Gatandatu yarangiye:

*AS Kigali 4-1 Mukura VS 
*Bugesera FC 1-1 Sunrise FC 
*Marines FC 1-2 Gicumbi FC 
*Kirehe FC 0-1 Police FC

Imikino iri kuri iki Cyumweru:

*Pepiniere FC vs SC Kiyovu (Stade Ruyenzi, 15:30)
*Etincelles FC vs APR FC (Stade Umuganda, 15:30)
*Espoir Fc vs Musanze FC (Musanze, 15:30)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 22:

1. Habamahoro Vincent (Pepiniere Fc)
2. Ndarabu Hussein (Pepiniere Fc)
3. Sentongo Farouq Saifi (Bugesera Fc)
4. Mukunzi Yannick (APR Fc)
5. Mbonyingabo Regis (Etincelles Fc)
6. Uwacu Jean Bosco (Bugesera Fc)

Abafite ibitego byinshi:

  1. Usengimana Dany (Police Fc) 14
  2. Shassir Nahimana (Rayon) 12
  3. Shaban Hussein (Amagaju) 12
  4. Wai Yeka (Musanze Fc) 12
  5. Mico Justin (Police Fc) 11
  6. Kambale Salita (Etincelles) 9
  7. Pierrot Kwizera (Rayon) 9
  8. Moussa Camara (Rayon Sports) 8
  9. Sebanani Emmanuel (AS Kigali) 7

       10.Mutebi Rashid (Gicumbi Fc) 7

Kirehe FC

11 ba Kirehe FC babanje mu kibuga 

11 ba Police FC

11 ba Police FC babanje mu kibuga

11 ba Police FC

Ku ntebe y'abasimbura ya Police FC

Police FC

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Kirehe FC

 Usengimana Danny -Police FC

Usengimana Danny yahise agira ibitego 14 mu mikino 22 ya shampiyona

Kirehe FC

Umufana wa Kirehe FC yogeza umukino

Ndikumasabo Ibrahim

Ndikumasabo Ibrahim kapiteni wa Kirehe Fc azamukana umupira

 Police FC

Ndikumasabo Ibrahim

Ndikumasabo  acenga Danny Usengimana 

Biramahire

Biramahire Abedy wa Police FC mu bakinnyi ba Kirehe FC barwanira umupira

Sogonya Hamisi Kishi

Ubwo Sogonya Hamisi Kishi yari agize igitekerezo cyo gusimbuza

Police FC

Umukino byanga bikunda wari kubamo amakosa atandukanye

Muzerwa Amini

Muzerwa Amini yari yabanje hanze ku ruhande rwa Police FC

Bisengimana

Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC asobanurira Mpozembizi Mohammed (Ibumoso) na Biramahire Abeddy(Iburyo) uko gahunda bagomba kuzikora

Nizeyimana Mirafa

Ubwo Usengimana Danny yari agize ikibazo 

Nizeyimana Mirafa

Nizeyimana Mirafa hasi 

Nizeyimana Mirafa

Nizeyimana Mirafa

Abaganga bajya kumwitaho

Kirehe FC

Abafana bakomorerwa kwinjira ubwo umukino wari ugeze ku musozo

Imurora Japhet

Imurora Japhet......hasi

Police FC

Coup franc ya Police FC

Police FC

Urukuta rwa Kirehe FC

Mbarushimana Emile umuzamu wa Kirehe FC areba ko urukuta rufunze neza

Mbarushimana Emile umuzamu wa Kirehe FC areba ko urukuta rufunze neza

Eric Ngendahimana

Eric Ngendahimana ukina hagati muri Police FC abereka uko bagomba guhagarara bikabyara umusaruro

Biramahire Abedy

Biramahire Abedy ashaka inzira kuri myugariro wa Kirehe FC

Biramahire Abedy

Tuyisenge Niyonkuru Vivien yari yamukaniye bishoboka

Seninga  Innocent

Seninga  Innocent areba ku isaaha iminota isigaye

Ndayishimiye Antoine Dominique14

Ubwo Ndayishimiye Antoine Dominique yari agiye kwinjira asimbura Mico Justin

Police FC

Umukino urangiye Police FC begeranye bagira ibyo bavugana

Table

Dore uko urutonde rwaraye

AMAFOTO: S.MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND