RFL
Kigali

Seninga yahereye mu izamu akora impinduka muri 11 ba Police FC bagomba kwakira Mukura VS

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/04/2018 14:30
0


Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mata 2018 ni bwo ikipe ya Police FC igomba kwakira Mukura Victory Sport mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona ku kibuga cya Kicukiro saa cyenda n’igice (15h30’). Umukino ubanza, Police FC yatsinze Mukura VS ibitego 2-1 i Huye.



Mu bakinnyi 11 Seninga Innocent yabanje mu kibuga akina na Etincelles FC ikanamutsinda ibitego 2-1, habayemo impinduka eshanu (5). Abakinnyi barimo; Nzarora Marcel (GK), Ishimwe Issa Zappy, Twagizimana Fabrice Ndikukazi, Eric Ngendahimana na Nsengiyumva Moustapha bazabanza mu kibuga.

Ndayishimiye Celestin acenga ikipe yahize akinira

Ndayishimiye Celestin acenga Jean Claude w'ikipe yahozemo mu mukino ubanza 

Manishimwe Yves ntabwo ari muri 18 bazitabazwa kuko Seninga Innocent avuga ko yabikoze muri gahunda yo kumuha akaruhuko kuko amaze gukina imikino myinshi. Ibi byatumye Mpozembizi Mohammed aza mu bakinnyi 18 bazaba bategereje ko bahabwa umwanya inyuma ku ruhande rw’iburyo.

Izi mpinduka zatumye Mushimiyimana Mohammed abura mu bakinnyi 18 kuko byabaye ngombwa ko Mico Justin azongera kugaruka inyuma ya Songa Isaie bityo Nsengiyumva Moustapha agaca ibumoso naho Ndayishimiye Antoine Dominique agaca iburyo. Nzarora Marcel azaba ari mu izamu.

Abasimbura ni: Bwanakweli Emmanuel (GK, 27), Mpozembizi Mohammed 21, Neza Anderson 13, Ndayishimiye Celestin 3, Nzabanita David 16, Muzerwa Amin 17 na Biramahire Abeddy 23.

Abakinnyi ba Police FC bagomba kubanza mu kibuga barimo; Nzarora Marcel (GK, 18), Ishimwe Issa Zappy 26, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Muhinda Bryan 15, Twagizimana Fabrice 6, Nizeyimana Mirafa 4, Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Ngendahimana Eric 24, Mico Justin 8, Songa Isaie 9 na Nsengiyumva Moustapha 11.

Nizeyimana Mirafa imbere ya Manirareba Ambroise (6)

Manishimwe Yves 22 imbere ya Manirareba Ambroise (6) abakinnyi batazakina 

Ku ruhande rwa Mukura Victory Sport, ikipe bari bitabaje bakuramo AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro 2018 imeze neza kuko abakinnyi bari bafite ibibazo by’imvune batarabivamo uretse Nkomezi Alex watangiye kuba yakorana n’abandi imyitozo.

Hatungimana Basile Fiston, Gael Duhayindavyi na Kwizera Tresor bafite ibibazo by’imvune. Nkomezi Alex we yatangiye imyitozo ikomeye ku buryo umwanya uwo ariwo wose yakina mu gihe Manirareba Ambroise Fils agomba kubagwa mu ivi ry’akaguru k’ibumoso mu minsi ya vuba.

Police FC iraba iri mu rugo kuri uyu wa kane, iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota 22 mu mikino 16 mu gihe Mukura VS iheruka kunyagira Kirehe (4-0), iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 21 mu mikino 16.

Mbonyingabo Regis akurura Mushimiyimana Mohammed

Mushimiyimana Mohammed (10) nawe yaruhukijwe

Nkomezi Alexis hagati mu kibuga ha Mukura VS

Nkomezi Alex we yatangiye imyitozo ikomeye 

Dore uko umunsi wa 17 uteye:

Kuwa Kane tariki 19 Mata 2018

-Police FC vs Mukura VS (Kicukiro, 15h30’)

Kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2018

-APR FC vs FC Marines (Stade de Kigali, 15h30’)

-Etincelles FC vs Espoir FC (Stade Umuganda, 15h30’)

-Gicumbi FC vs Sunrise FC (Gicumbi, 15h30’)

-Bugesera FC vs FC Musanze (Nyamata, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2018

- Rayon Sports vs Kiyovu Sport (Stade de Kigali, 15h30’)

-Miroplast FC vs AS Kigali (Mironko, 15h30’)

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Dore uko umunsi wa 16 wasize amakipe ahagaze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND