RFL
Kigali

WARI UZI KO: Seninga Innocent yakinnye mu ikipe y'igihugu Amavubi? Ese ubundi ni muntu ki?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/03/2017 10:10
3


Abahanga mu buzima n’imitekerereze y’ikiremwamuntu bavuga ko iyo mu buzima utagira ibihe byo kubabara cyangwa ngo ugere mu bihe ushobora gukekwa ko wacumuye ku Mana, burya ngo uba warapfuye cyangwa se ufite ikindi kibazo gikomeye.



Reka tuve mu mvugo abahanga bashyize hanze ahubwo twinjire mu bihe byiza umuntu ashobora kugeraho biturutse mu gukora cyane ndetse umusaruro ukagaragarira buri umwe wese ufite ubushake n’umutima wo kubihanga amaso.

Seninga Innocent usigaye utazirwa “Portugal Style” ni umutoza wa Police FC, umwe mu batoza bashobora kuba barageze ku ntego zitari nyinshi ariko zihamya ko ziziyongera kuko ngo burya ako uburiye mu isiza ntuzagategereze mu isakara.

Ku butaka bw’u Rwanda buhuriza hamwe abatoza bavuka imbere mu gihugu, usanga amakipe 13 muri 16 ari muri shampiyona atozwa n’abenegihugu, intambwe ya mbere umupira w’u Rwanda wateye bitandukanye n’imyaka yashize aho byabaga bigoye ko ubuyobozi bw’ikipe bwafata umwanzuro wo gutanga akazi ku benegihugu.

Seninga ni umwe mu batoza b’abanyarwanda bagiriwe ikizere cyo guhabwa ikipe z’imbere mu gihugu ndetse akabasha kwitwara neza bigendanye n’igihe kitari kinini amaze muri uyu mwuga.

Uyu mugabo w’imyaka 37, yageze muri Police FC mu mwaka w’imikino 2016-2017 asimbuye Cassa Mbungo Andre wayisheje igikombe cy’Amahoro mu 2015 atsinze Rayon Sports. Seninga yageze muri ikipe y’abashinzwe umutekano akubutse muri Etincelles FC.

Seninga yasobanuye impamvu Mukura VS yamurushije umupira mu gice cya mbere

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC

Mu mikino 21 ya shampiyona amaze gutoza Police FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 40 inganya na APR FC iri ku mwanya wa kabiri nubwo ifite umukino kuri iki Cyumweru aho igomba kwisobanura na Pepinieres FC.

 Seninga Innocent ni nde?

Seninga yabonye izuba kuwa 30 Ukuboza 1979 avukira i Luga mu karere ka Buikwe mu gihugu cya Uganda. Ni mwene Nsengiyumva Francis na Mutumende Marie. Ni umwana wa kabiri mu bana batandatu  barimo abakobwa batatu n’abahungu batatu.

Amashuli abanza yayize kuri Mukingo Primary school (Nyanza) mu ntara y’Amajyepfo, amashuli yisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire St. Joseph Kabgayi mbere yo kugana mu cyahoze ari kaminuza y’uburezi (KIE) kuri ubu yabaye Kaminuza y’u Rwanda  Ishami rya Remera. Muri iyi kaminuza ni naho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu ishami rya ‘Physical Education and Sports’.

Uyu mugabo kuri ubu ugenda yerekana ko yabyize abyumva, yashakanye na Mahoro Sonia bamaze kubyarana abana babiri (umuhungu n’umukobwa) barimo; Seninga Iyumva Anderson smith na mushiki we Seninga Shami Gaella.

Ese Seninga afite izihe mpamyabushobozi mu mwuga wo gutoza?

Kuri ubu Seninga yibitseho impamabumenyi enye (4) mu mwuga wo gutoza umupira w’amaguru, ibyangombwa bidafitwe n’undi mutoza ukomoka mu Rwanda  dore ko aheruka no gustindira “CAF License A’ imugira umwe  mu batoza ba hano mu Rwanda bashobora kuba bagirirwa ikizere ku mugabane wa Afurika.

Nyuma yo kurangiza kaminuza mu 2007, FERWAFA  yahise imwohereza mu Budage ajyana na Mashami Vincent (Bugesera FC), Habimana Sosthene (FC Musanze) na Thomas Ndanguza aho bakoreye ‘License C’ itagwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage (DFB).

Nyuma yo kurangiza ayo masomo, Seninga ntiyigeze ahagarika kwiga kuko mu 2013 yatsindiye ‘Diploma’ ihabwa inzobere mu mupira w’amaguru, icyangombwa yaherewe mu Budage.

 Nyuma y’imyaka ibiri (2015) yaje kubona impamyabumenyi y’ikirenga nk’umutoza witabiriye amahugurwa yatangiwe mu kigo cya “International Academy of Sport Science and Technology (AISTS)” kiri i Lausanne mu Busuwisi.

Mu bindi byangombwa uyu mugabo afite harimo icyangombwa yahawe na FIFA mu 2013 biturutse ku mahugurwa yakoreye mu ikipe ya ASEC Mimosas muri Côte d’Ivoire, iyi yaje isanga iyo yakuye i Beijing (China) mu 2011.Image result for seninga innocent

Seninga Innocent bwo yaganiraga n'abanyamakuru amaze gutsinda AS Kigali ibitego 3-0 mu mikino ibanza ya shampiyona 2016-2017

Seninga Innocent mu mwuga wo gukina umupira w'amaguru

Seninga ashobora kuba atazwi cyane nk’uko wavuga Jimmy Mulisa, Jimmy Gatete na Hamadi ‘Katauti’ Ndikumana ariko uyu mugabo w’imyaka 37 yakinnye umupira w’amaguru ku rwego rutari ruto dore ko yanakiniye ikipe y’igihugu n’ubwo yasezeye mu mupira w’amaguru  bisa naho bitunguranye.

Yatangiye ibya ruhago ubwo yigaga muri Groupe Scolaire St.Joseph Kabgayi ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri aho yari rutahizamu w’ikigo. Iyo utemberana na Seninga mu gice cy’intara y’Amajyepfo mukagera ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya St Joseph akubwira ko atibuka umubare w’ibitego yahatsindiye kubera ubwinshi bwabyo.

Ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuli yisumbuye, Seninga yabengutswe n’ikipe y’abato ya Flash FC  (AS Muhanga).  Mu 1999 ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu, ku myaka 20 yahamagawe mu ikipe y’igihugu (U-20) yitabiriye irushanwa rya CECAFA ryabereye i Nairobi muri Kenya.

Seninga wari rutahizamu w’iyi kipe, avuga ko mu bakinnyi yibuka bari bakomeye muri iyi kipe barimo Olivier Karekezi, Abdul Sibomana na Nsengiyumva Jean Paul.

Ubwo imikino ya CECAFA yari ihumuje, Seninga yahise azamurwa mu ikipe nkuru ya Flash FC mu mwaka w’imikino 1999-2000. Uyu mugabo avuga ko yazamuwe mu ikipe nkuru ya Flash FC ubwo yari amaze gusigara mu bakinnyi bari batoranyijwe mu kuzakinira ikipe y’igihugu mu irushanwa rya CECAFA y’ibihugu.

Mu mwaka w’imikino 2000-2001 Seninga yasinye mu ikipe ya Intare FC yo mu karere ka Huye aho yahise atangira gukina mu ikipe nkuru. Mu 2001-2002 yahise asinyira Kiyovu Sport  aho yahise atangira gukinana na Irambona Masud Djuma kuri ubu utoza Rayon Sports.“Navuga ko nazamutse vuba kuko Kiyovu Sport yanguze ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga yari menshi”, Seninga Innocent.

Mu 2002 ubwo yendaga kujya muri kaminuza byabaye ngombwa ko asezera mu ikipe ya Kiyovu Sport kugira ngo ashyire umutima ku masomo nubwo nyuma y’umwaka yahise asinya muri Rwandatel FC ikipe yari mu cyiciro cya kabiri. Rwandatel FC yayikinnyemo umwaka umwe mbere yo kugana muri AS Kigali.

Mu 2007 nibwo yahagaritse gukina umupira w’amaguru ubwo yari arangije kaminuza nibwo yahise akomeza gahunda yo kwiga ubutoza.

Umwuga wo gutoza kuri Seninga Innocent

Seninga Innocent yatangiye umwuga w’ubutoza mu 2011 ubwo yatozaga ikipe y’abato ya FERWAFA aho yakoranaga cyane n'abari barasigaye batabashije kujya mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2011 cyaberaga Mexico mu cyiciro cy’abakinnyi batarengeje imyaka 17.

Nyuma, Seninga yagannye mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Aspor FC mbere yo kugana mu Isonga FC nk’umutoza wungirije. Mu mwaka w’imikino 2014-2015 yagizwe umutoza mukuru ndetse anakomeza kuyitoza mu cyiciro cya mbere, mbere yo kuyigeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.Image result for seninga innocent

Seninga Innocent ubwo yari umutoza mu Isonga FC

Amaze kugera kuri ibi, amwe mu makipe y’icyiciro cya mbere yatangiye  ku murambagiza ariko ahitamo Kiyovu Sport. Gusa ntabwo yahiriwe no kuramba muri iyi kipe kuko yahise atwarwa na Etincelles FC mu mpera z’umwaka w’imikino 2015-2016.

Etincelles FC yayisanze mu mwanya mubi ku buryo yashoboraga no kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Gusa yakoze ibishoboka iyi kipe y’i Rubavu iguma mu cyiciro cya mbere kuko yasoje ku mwanya wa 13. Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017 yahise agurwa na Police FC aza gusimbura Cassa Mbugo wari wamaze kwirukanwa.

 Ibihe byiza n’ibibi kuri Seninga Innocent

Seninga avuga ko yashimishijwe kandi aterwa ishema n’ibihe yagiriye muri Etincelles FC aho asobanura ko hari icyo yubatse muri iyi kipe. Gusa uyu mugabo ucisha macye ntahisha kuvuga ko atigeze yubahwa muri Kiyovu Sport aho atahawe umwanya wo kugira icyo yakubaka ndetse no kugeza magingo akaba atarishyurwa umwenda w’imishahara iyi kipe imurimo.

 Intumbero za  Seninga Innocent zigabanyije mu bice bibiri:

Kuri ubu Seninga avuga ko icya mbere azakomeza kurwana urugamba rwo kuzamura abakinnyi bakiri bato bafite impano bakaba bashobora kuzavamo abakinnyi bakomeye. Ikindi nuko uyu mutoza ngo azakomeza gukora cyane kuko ngo ashaka kuzavamo umutoza ukomeye mu Rwanda.

 Mu bo Seninga ashimira harimo na Tardy:

Mu magambo ye Seninga Innocent avuga ko ashimira cyane abantu bakunze kumufasha barimo Rwabuhihi Innocent kuri ubu utoza ikipe ya APR AC y’abakinnyi basiganwa ku maguru, Richard Tardy umufaransa wabaye umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA akanatoza ikipe y’igihugu y’ Rwanda (U-17). Uyu mutoza asoza avuga ko ibyo akora byose abifashwamo n’umufasha we bafitanye abana babiri.

 Image result for seninga innocent

Seninga Innocent avuga ko ikipe ya Etincelles FC yayikoreyemo akazi akazibagirwa

Seninga  Innocent

Seninga Innocent wakunze gusohoka Afurika ajya gushaka impamyabumenyi mu gutoza

Bimenyimana Justin na Seninga

Police FC arimo ubu nayo iri mu makipe arwanira igikombe

Related image

Seninga akunda kuvuga ko ngo kugira ngo ubane n'abakinnyi ugomba kubanza kuba inshuti nabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaka7 years ago
    Seninga kuba ugeze aha warabikoreye rwose si ibanga!! Ndakwibuka dukinana ku kibuga cya Saint Leon ubwo Petit Seminaire yabaga yakinnye na Saint Joseph iyo match yahuruzaga abanyamuhanga bose, unyaruka, tugutinya kubi mu kibuga, iyo wafataga umupira inkumi zikagufana waruhukaga ibitego ubimariye mu izamu!! Twakwemereraga ko utirataga kandi wahoraga utuje, usabana na buri wese!! Uzakomeze ugire discipline nk'iyo wahoranye kuva kera no kwicisha bugufi!! Mu minsi micye uzadutoreze Rayon Sport ubundi dutware ibikombe!! Ngaho rero komeza ukunde Madam wawe kandi ushyire akazi ku mutima!!
  • epa7 years ago
    uyumunyamakuru nimumubura muzaba muhombye ndabivuze pe!!mbega documentary nziza!!go go go my role model Saddam urakoze kbsa uyumutoza ndamwemera!!!inyarwanda thx, thx kubwo kugira umunyamakuru mwiza,mumuhe ka prime kubera iyinkuru.
  • Muhozi7 years ago
    Uyumutype atera imbere kubera character ye! ubonye uko asabana nabakinyi ,abatoza,abanyamakuru,abafana,abayobozi! nikinyabupfura cye bizamugeza kure kabusa! namugira inama yo kutaziyumvamo igitangaza ahubwo agakora cyane igihugu kikazahora kimwibuka





Inyarwanda BACKGROUND