RFL
Kigali

Senegal ni yo izakira imikino Olempike y’abato ya 2022

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/10/2018 11:50
0


Imikino Olempike y’abato iba buri myaka ine kuri ubu iri kubera i Buenos Aires muri Argentine mbere yuko izabera i Dakar muri Senegal mu 2022, umwanzuro wafatiwe n’ubundi i Buenos Aires mu nama yahuje abanyamuryango b’impuzamiryango Olempike (IOC).



Ubwo iyi mikino izab aikinirwa muri Senegal, bizaba ari ku nshuro ya kane (4) bikaba bizaba ari ku nshuro ya mbere iyi mikino ibera ku mugabane wa Afurika.

Thomas Bach umuyobozi w’impuzamiryango Olempike yavuze ko Senegal yahawe uyu mwanya kuko ibindi bya Afurika byari biyiri inyuma ndetse ko ari igihe cya Afurika na Senegal by’umwihariko.

“Afurika yose yari yahurije hamwe imbaraga ishyigikira Senegal. Ni imikino ihuriza hamwe urubyiruko rufite inyota yo gukora siporo. Iki nicyo gihe cya Afurika, ni igihe cya Senegal”. Thomas Bach

Imikino Olempike y’abato 2022 izabera muri Senegal, izabera mu mijyi itatu (3) irimo; Dakar, Diamniadio na Saly.

Macky Sall perezida wa Senegal wari muri Argentine ahaberaga iyi mihango, yavuze ko Abanya-Senegal bishimira umwanzuro wa IOC wuko bazakira imikino Olempike y’abato 2022.

“Senegal n’urubyiruko rwayo rwishimiye uyu mwanzuro kandi ko ari iby’agaciro kuba igihugu nka Senegal kizaba cyakira iyi mikino mpuzamahanga”. Macky Sall

Dakar umwe mu mijyi izakira imikino Olempike y'abat 2022

Dakar umwe mu mijyi izakira imikino Olempike y'abat 2022

Imikino Olempike y’abato iri kuba ku nshuro ya gatatu i Buenos Aires muri Argentine yatangiye kuwa 6-18 Ukwakira 2018. Inshuro ya kane izabera muri Senegal mu 2022.

Ku nshuro ya mbere mu 2010 ubwo hakinwaga iyi mikino ibera i Singapore mu gihugu cya Singapore, inshuro ya kabiri yakinwe mu 2014 ibera i Nanjing mu Bushinwa mbere yuko ubu mu 2018 iri kubera i Buenos Aires muri Argentine mbere yuko izaba ibera i Dakar muri Senegal.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND