RFL
Kigali

Rusheshangoga azajya yambara igitambaro cya kapiteni byagenze gute?- Ubusobanuro bwa Jimmy Mulisa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/01/2017 13:42
0


Kuwa 21 Mutarama 2017 ubwo ikipe ya APR FC yakiraga Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, zimwe mu mpinduka abari ku kibuga babonye ni uko myugariro Rusheshangoga Michel yari yambaye igitambaro cy’abakapiteni (Arm-band), mu gihe iki gitambaro cyari kimaze iminsi cyambarwa na Usengimana Faustin wari ku ntebe y’abasimbura.



Nyuma y’umukino, Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yabwiye abanyamakuru ko bakunda kumubaza ikibazo cya kapiteni ariko ko kapiteni wa mbere ari Ngabo Albert. Gusa mu gihe azajya aba atabanje mu kibuga, igitambaro ngo kizajya cyambarwa na Rusheshangoga Michel ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo muri iyi kipe ya gisirikali ndetse n’Amavubi.

“Mukunda kumbaza ikibazo cya kapiteni …ariko kapiteni ni Ngabo.Mu gihe Ngabo yabanje mu kibuga niwe kapiteni ariko atabanje ni Rusheshangoga uzajya uba kapiteni”. Jimmy Mulisa umutoza wa APR FC.

Ubusanzwe iyo Ngabo Albert yabaga atari mu kibuga, igitambaro cyafatwaga na myugariro Usengimana Faustin. Iyo kandi Usengimana Faustin na Ngabo Albert bose babaga bari hanze, iki gitambaro cyabaga gifitwe na myugariro Rugwiro Herve.

Ni umukino ikipe ya APR FC yatsinzemo Rayon Sports igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 22’ gitsinzwe na Issa Bigirimana ku mupira yahawe na Sibomana Patrick Pappy wakinaga imbere ku ruhande rw’ibumoso.

Nyuma yo gustinda Rayon Sports, APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 33 n’ibitego 14 izigamye mu mikino 14 ya shampiyona imaze gukina mu gihe Rayon Sports iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 33 ku bitego 21 izigamye. Gusa kuko yatsinzwe na APR FC banganya amanota igomba kuyiza inyuma nkuko FERWAFA ibiteganya.

Ikipe ya APR FC izasubira mu kibuga kuwa 29 Mutarama 2017 ubwo izaba yasuye Bugesera FC ku kibuga cya Nyamata kiri mu karere ka Bugesera. APR FC izaba ihura na Mashami Vincent umutoza wahoze muri APR FC cyo kimwe nuko abakinnyi benshi bari muri Bugesera FC bahoze muri APR FC bakaza kuyerekezamo mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017.

Bugesera FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 25 n'ibitego icumi (10) izigamye mu mikino 14 imaze gukina. Bugesera FC iheruka gutsinda imikino ibiri ikurikiranye urimo uwo yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-0 nyuma yo gutsinda FC Pepiniere ibitego 2-1 ku munsi wa 13 wa shampiyona.

Rusheshangoga Michel

Rusheshangoga Michel azamukana umupira asanga Savio Nshuti Dominique wa Rayon Sports

Rusheshangoga Michel

Rusheshangoga atsura umubano n'ibyatsi arwana kuri APR FC ubwo Irambona Eric Gisa wa Rayon Sports yari yamwugarije

Rugwiro Herve

Rugwiro Herve (4) nawe igitambaro cya kapiteni kijya kimugeraho

jimmy Mulisa na Masud

Mu mwambaro w'umukara n'umweru Jimmy Mulisa atoza ikipe yakinnyemo

Ngabo Albert

Ngabo Albert niwe kapiteni mukuru wa APR FC nkuko Jimmy Mulisa abivuga

Usengimana Faustin wa APR FC

Usengimana Faustin (iburyo) niwe umaze iminsi yambara igitambaro cya kapiteni nk'uwungirije Ngabo Albert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND