Ruresmesha Emmanuel umutoza mukuru w’ikipe ya Etincelles FC nyuma yo kuba iyi kipe yarayifashije kurangiza shampiyona ishize ku mwanya wa karindwi (7), kuri ubu arifuza kuzaza mu myanya iri imbere ya karindwi akoresheje system ikoresha abamyugariro batatu (Back-Three System).
Back-Three System ni uburyo bw’imikinire bugezweho ku rwego rw’isi aho usanga ikipe yifashisha abakinnyi batatu bugarira abandi bagaca ku mpande no hagati. Muri ubu buryo usanga abakinnyi baba basanzwe bakina inyuma iburyo n’ibumoso (Righ and Left-Back) bakina bazamuka cyane ariko bakaza kwizigama mu gihe ikipe yabo isatiriwe bagasubira inyuma nabo bagasa n’abugarira cyane (Wing-Back).
Mu myitozo Etrincelles FC yakoze kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2017, warebaga ukabona ubu buryo ari bwo abakinnyi bari gukinamo. Nyuma y’imyitozo INYARWANDA yashatse kumenya niba koko ubu buryo ari bwo Etincelles FC izakomeza gukinamo. Ruremesha Emmanuel yatanze ubusobanuro burambuye yemera ko ari kugerageza kubyinjiza mu bakinnyi kandi ko icyo bisaba ari imbaraga gusa.
“Turi kugerageza ngo turebe ko byazashoboka gusa biragoye. Kuko biriya ni ibintu ukina ufite imbaraga nyinshi z’umubiri. Kugira ngo ubikine rero udafite imbaraga byakugora, ariko tuzagerageza kuko nabyo ni ibintu bishya nubwo atari bishya cyane ariko ni system igezweho muri iyi minsi”. Ruremesha Emmanuel.
Ruremesha Emmanuel
Umwaka ushize w’imikino (2016-2017), Etincelles FC yasoje ku mwanya wa karindwi n’amanota 40. Akimara gusinyamo, Ruremesha yari yihaye intego ko iyi kipe itazarenga mu myanya icumi (10) ya mbere ndetse anabigeraho. Kuri ubu arizera ko gahunda yo kuza mu myanya iri imbere ya karindwi (7) bishoboka cyane.
“Birumvikana ko iyo umuntu abaye uwa karindwi (7), ubutaha aba yifuza kuzamuka kuri gatanu, kane ...ni ibyo umuntu aba yifuza. Gusa umutoza wenyine ntabwo yabigeraho, bisaba ubufatanye bw’inzego zose. Ubuyobozi bw’ikipe bukagerageza guha abakinnyi ibyo babagomba, abakinnyi nabo bagashyiramo ingufu, abafana n’abakunzi b’ikipe. Nidufatanya nizera ko ikipe tuzayigeza imbere y’aho twari turi”. Ruremesha Emmanuel.
Mu myitozo yakozwe kuri uyu wa Mbere ntiharimo kapiteni Kambale Salita Gentil watsinze ibitego 14 mu mwaka w’imikino 2016-2017 n'uwo bakunze kwita Ramires. Ruremesha yavuze ko aba bombi bagomba kuzaba bagaragara mu mukino wa APR FC kuko kuri uyu wa kabiri bazaba bakora imyitozo.
Ndagijimana Ewing myugariro wa Etincelles FC aba akina inyuma anareba uruhande rw'iburyo
Ruremesha Emmanuel avuga ko system y'abugarira batatu isaba imbaraga nyinshi
Akayezu Jean Bosco bita Welbeck wahoze muri Police FC aha yashakaga inzira
Akayezu Jean Bosco yamaze kumvikana na Etincelles FC
Sibomana Alafat baguze mu Amagaju FC
Gikamba Ismael
TANGA IGITECYEREZO