RFL
Kigali

Ruremesha Emmanuel watozaga Gicumbi FC yeguye

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:21/05/2016 19:46
1


Ruremesha Emmanuel watozaga Gicumbi FC yeguye ku mirimo ye nyuma yo guhesha iyo kipe amanota atatu ku mukino wa shampiyona yo ku munsi wa 26 Gicumbi FC yatsinzemo Sunrise FC ibitego 2-1 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016.



Ruremesha Emmanuel watozaga Gicumbi FC umwaka wa kabiri nyuma yo kuva muri Espoir yeguye kubera ibibazo by’amikoro bimaze iminsi birangwa muri iyi kipe nkuko Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ibivuga.

Ruremesha kandi  yeguye kumirimo ye, we n’abatoza bari bafatanyije gutoza ikipe nyuma yo gukorana inama n’abakinnyi akanabasezeraho.

Ruremesha Emmanuel

Nyuma y’umukino wo ku munsi wa 25 wa shampiyona Gicumbi FC yanganyirijemo na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe ku wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi uyu mwaka, Ruremesha Emmanuel wigeze no gutoza Rayon Sports yari yatangaje ko atakwemeza ko azakomeza gutoza  Gicumbi mu gihe ibibazo by’amikoro iyo kipe yagize muri uyu mwaka byaba bidakemuwe.

Ruremesha Emmanuel asize Gicumbi FC ku mwanya wa 7 n’amanota 34 mu gihe habura imikino 4 ngo shampiyona irangire. Twagerageje kuvugisha Ruremesha Emmanuel ku murongo wa telefoni ye igendanwa ntibyadukundira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kariza7 years ago
    Ubu se iyi kipe isigayehe? aho iri harashimishije abayireberera bakagombye kuyifasha n'abanyagicumbi by'umwihariko.





Inyarwanda BACKGROUND