RFL
Kigali

Runda: Abakina umukino RollBall bakoze igikorwa cy’umuganda basibura inzira y’amazi yari yazibijwe n’isuri

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/10/2018 13:04
0


Kuri iki Cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018 nibwo abakinnyi b’amakipe atandukanye akina umukino w’intoki wa RollBall bahuriye mu gikorwa cy’umuganda mu murenge wa Runda aho basibuye inzira y’amazi yari yazibijwe n’itaka ryazanwe n’isuri bityo bigatuma amazi ashaka indi nzira itabugenewe.



Manishimwe Pedro kapiteni wa Gorilla RollBall Club nk’imwe mu makipe atandukanye yari muri iki gikorwa yaganiriye na INYARWANDA avuga ko igitekerezo cyo kujya gukora iki gikorwa cyazanwe na Tuyisenge Vedaste kapiteni wa Thousand Hills RollBall Club usanzwe utuye muri aka gace ka Rwamushumba, Runda ahitwa Bishenyi nyuma y'uko yari yamaze kubona ko isuri yahazonze bityo akababwira ko nk’umuryango wa RollBall hari umusanzu batanga kugira ngo amazi atazasenyera abaturage.

“Igikorwa ku Kamonyi, Rwamushumba. Twari twagiye gufasha bamwe mu bantu bahatuye ku kibazo cyari cyaratewe n’isuri yatumye inzira yacagamo amazi iziba bityo tuza guhabwa amakuru na mugenzi wacu Tuyisenge Vedatse dukinana usanzwe unatuye muri kariya gace. Ya mvura yigeze kugwa igatuma amazi anyura aho atakagombye guca twagiye gusibura amatiyo y’amazi yazibye kugira ngo amazi yongere ace mu nzira zayo”.

Umuganda wakozwe n'umuryango mugari wa RollBall

Umuganda wakozwe n'umuryango mugari wa RollBall and Skates

Manishimwe avuga ko nyuma y’uyu muganda bakomereje ku kibuga basanzwe bakiniraho ku Kimisagara hakinwa umukino wa gishuti wahuje Akagera RollBall Club na Gorilla RollBall Club kuko ngo bateganyaga imikino ibiri ariko igihe kiba gito. Amakipe yarangije umukino anganya ibitego 2-2.

Akagera RollBall Club nibo bafunguye amazamu mu gice cya mbere ku gitego cyatsinzwe na Aziz Mupenzi, cyiza kwishyurwa na Manishimwe Pedro, n’ubundi kapiteni wa Gorilla RollBall Club. Igitego cya kabiri cy’Akagera cyatsinzwe na Bonheur mbere y'uko Gorilla RollBall Club yishyurirwa na Munyaneza Jean de Dieu.

Rollball

Ni umuganda wakozwe n'amakipe hafi ya yose abarizwa mu ishyirahamwe ry'uyu mukino

Ni umuganda wakozwe n'amakipe hafi ya yose abarizwa mu ishyirahamwe ry'uyu mukino kuko yose yari ahagarariwe 

bakina

Gorilla RollBall Club (Umuhondo) n'Akagera RollBall Club (Icyatsi) amakipe ahora ahanganye yanganyije ibitego 2-2

Mu busanzwe, Roll Ball ni umukino ukinwa nka Basketball ariko bagatsinda mu buryo busa n’ubw’umukino wa Handball ariko abakinnyi bakagendera ku nkweto zifite amapine (Skates).

Ni umukino umeze nka Basketball ariko na none usa na Handball, abakinnyi baba bambaye inkweto z’amapine (Skates). Ni umukino ukinwa n’abakinnyi batandatu buri kipe aho umwe muri bo aba umunyezamu abandi bakajya mu kibuga.

Abakinnyi baba basunika badunda umupira nk’uko bakina Basketball, bahanahana umupira wa Basketball, bacenga bagana ku izamu aho bashota bakoresheje intoki.

Rollball

Ni umukino ubona ko abakobwa bagenda bazamukana nawo bitandukanye n'uburyo indi mikino yazamutse mu Rwanda

Umupira ugannye mu izamu ubarwa nk’igitego kimwe cyemezwa n’abasifuzi babiri baba basifura umukino. Umupira ushobora gufatwa n’ukuboko kumwe cyangwa abiri byaba mu gutanga umupira cyangwa gutera mu izamu. Ikibuga kiba ari kimwe n’icya Handball.

Mu guhana amakosa, umukinnyi atsinze igitego yarenze urubuga rw’amahina ntabwo biba byemewe nk’uko bigenda muri Handball. Ikosa ryo kubangamira mugenzi wawe ushobora guhabwa ikarita y’umuhondo n’umutuku. Uyu mukino wazanwe na Mr. Raju Dabhade Umuhinde uvuka mu Buhinde mu mujyi wa Pune.

Kuri ubu rero mu Rwanda kuva batangira gukina uyu mukino muri 2009 basa n'aho bishimisha ariko bakaza gukomeza gushyiramo imbaraga nyuma ya 2012 mbere y'uko bakina irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri 2016 bakarangiza ku mwanya wa kabiri mu irushanwa ryari ryabereye muri Uganda. Abakobwa baje ku mwanya wa Gatanu mu bihugu 28 byari byitabiriye irushanwa muri rusange.

Gorilla Rollball Club yatsinzwe na'Akagera RC ibitego 4-1

Umukino wa gishuti uheruka kuba tariki ya 8 Nyakanga 2018 Gorilla Rollball Club yatsinzwe n'Akagera RC ibitego 4-1






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND