Ikipe ya Real Madrid ifite igikombe cya UEFA Champions League y’umwaka w’imikino ushize, igomba gukomeza urugendo rwo kukisubiza ihura na Chelsea mu mikino ibiri ya kimwe cy’umunani cy’irangiza ari nako PSG ihenze izaba yisobanura na Chelsea.
Imikino ya 1/8 cy’irangiza izatangira kuwa 13 Mutarama 2018 inakomeze kuwa 14 Mutarama 2018 hakinwa imikino ibanza. Indi izakinwe kuwa 20 na 21 Mutarama 2018. Imikino yo kwishyura izaba inatanga amakipe azakomeza muri ¼ cy’irangiza, izakinwa kuwa 6-7 Gicurasi 2018 ndetse na 13 na 14 Gicurasi 2018.
Ikipe ya Manchester United yaraye itsinzwe na Manchester City muri shampiyona y’Abongereza, izacakirana na FC Sevilla yo muri Espagne mu gihe Tottenham Hotspur izatangira isura Juventus. Manchester City izatangira isura FC Basel.
Dore uko amakipe azahura:
-Juventus vs Tottenham Hotspur
-FC Basel vs Manchester City
-FC Porto vs Liverpool
-FC Sevilla vs Manchester United
-Real Madrid vs Paris Saint Germain
-Shakhtar Donetsk vs AS Roma
-CF Chelsea vs Barcelona
-Bayern Munichen vs Besiktas
TANGA IGITECYEREZO