Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Simba SC yo muri Tanzania mu mukino wa gishuti witiriwe umunsi w'iyi kipe (Simba Day) ikinamo Haruna Niyinzima. Igitego cya Simba SC cyabonetse ku munota wa 16 gitsinzwe na Mohamed Ibrahim.
Umupira yari ahawe na Emmanuel Arnold Okwi, Mohamed Ibrahim nta gihagarara yagize mbere yo kuboneza umupira mu izamu. Iyi kipe yo muri Tanzania yabonye uburyo butandukanye muri uyu mukino, cyane kuri uyu rutahizamu Okwi ukomoka muri Uganda ndetse n’abarimo Kichuya, John Bocco, na Erasto Nyoni ariko ntibyabakundira.
Umukinnyi w’umunyarwanda; Haruna Niyonzima, umwe mu bakinnyi bashya Simba SC yaguze, yabanje ku ntebe y’abasimbura, yinjira mu kibuga mu gice cya kabiri, hamwe n’umunya-Ghana; Nicholas Gyan.
Biteganyijwe ko Kuwa Kane tariki 10 Kanama 2017, Rayon Sports izakina na Singida United ikinamo Danny Usengimana na Rusheshangoga Michel abakinnyi bashya iyi kipe izakoresha mu mwaka w'imikino utaha.
Simba SC: Aishi Manula, Erasto Nyoni, Jamal Mwambeleko/Ally Shomary 46, Method Mwanjali, Salim Mbonde/Bukaba Paulo 84, James Kotei/Jonas Mkude 46, Shiza Kichuya/Mwinyi Kazimoto 71, Muzamil Yassin/Said Ndemla 71, John Bocco/Laudit Mavugo 84, Emmanuel Okwi/Haruna Niyonzima 46 na Mohammed ‘Mo’ Ibrahim/Nicholas Gyan 46.
Rayon Sports: Mutuyimana Evariste, Jean D’Amour Nzayisenga, Gabriel Mugabo, Ally Niyonzima, Idrissa Nzengiyumba/Manishimwe Djabel 34, Nova Bayama, Pierre Kwizera, Alhassane Tamboura/Usengimana 55, Tidiane Kone na Gilbert Mugisha/Habimana 24.
Mutuyimana Evariste akiza izamu
Mohammed Ibrahim yishimira igitego
Abakinnyi ba Simba SC bishimira igitego
TANGA IGITECYEREZO