Kuri uyu wa mbere tariki 17 Kanama 2016 nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze umwitozo wa mbere ndetse inerekana abakinnyi n’abatoza bashya izakoresha mu mwaka w’imikino 2016-2017, igikorwa cyabereye ku kibuga cya Mumena i Nyamirambo.
Ni imyitozo itari ikanganye kuko abakinnyi bakoze akazi ko kwishyushya mu bice bibiri kuko igice kimwe cyari kigizwe n’abakinnyi 12 bakoraga bazenguruka ikibuga ndetse banakurikira umutoza mukuru Masud Djuma uheruka gusinya amasezerano y’imyaka itatu atoza iyi kipe y’ubururu n’umweru.
Nova Bayama nimero 99 yamaze kugera muri Rayon Sports
Mu bakinnyi bashya iyi kipe yerekanye harimo myugarriro Senyange Ivan wahoze muri Gicumbi FC, Nova Bayama wakinaga muri Mukura VS, Nahimana Shasiri (Vital’O), Hakizimana Hassan (Rayon sports Academy), Nsengiyumva Idrissa (Rayon Sports Academy), Nshimiyimana Willy Hamza (Rayon Sports Academy), Lomami Frank, ndetse na Zappy (Uganda).
Mugheni Fabrice umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports yari mu myitozo
Usibye aba bakinnyi, Rayon Sports yerekanye Nshimiyimana Maurice bita Maso nk’umutoza wungirije muri iyi kipe nyuma yaho uyu mugabo byari byavuzwe ko agomba kujya muri Gicumbi FC.Gacinya Denis perezida w’ikipe ya Rayon Sports yavuze ko uretse Senyange Ivan wasinye umwaka umwe, abandi bose basinye imyaka ibiri muri iyi kipe ifite igikombe cy’Amahoro.
Munezero Fiston(ubanza ibumoso) yari ayoboye itsinda rimwe
Senyange Ivan umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Nahimana Shasiri umukinnyi mushya muri Rayon Sports
Nshimiyimana Maurice 'Maso' umutoza mushya wungirije muri Rayon Sports
Mu bakinnyi batabonetse mu myitozo ya mbere harimo kapiteni akaba n’umunyezamu wa mbere, Ndayishimiye Eric Bakame, Ismaila Diarra, Kwizera Pierrot.Gusa kuri aba bakinnyi, Gacinya yavuze ko bari kuvugana ko mu minsi itarambiranye bagomba kugaruka mu myitozo.
Gahunda za Gicumbi FC yaziteye umugongo
Gacinya Denis perezida wa Rayon Sports yaganiriye n'abanyamakuru yiyicariye mu mudoka
Uhereye ibumoso ni; Nova Bayama, Frank Lomami, Nahimana Shasiri, Zappy (wa gatanu uvuye ibumoso), Nsengiyumva Idrissa, Hakizimana Hassan, Senyange Ivan na Nshimiyimana Willy Hamza
Nova Bayama wigeze no gukina muri APR FC
Mugheni Fabrice
Manishimwe Djabel
Nahimana Shasiri
Savio Nshuti Dominique
Munezero Fiston
Muhire Kevin
Kanamugire Moses
Imyitozo irangiye
TANGA IGITECYEREZO