Ikipe ya Rayon Sports yabyukiye mu myitozo ya nyuma yitegura umukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona, umunsi Rayon Sports iri gutegura ifatanyije n’abakinnyi batatu (3) muri batandatu (6) bari barahamagawe mu makipe y’ibihugu.
Savio Nshuti Dominique, Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu ni abakinnyi bari bari mu ikipe y’abakinnyi 18 bari mu ikipe y’igihugu Amavubi yari i Bangui. Aba biyongeraho Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir abakinnyi bari bari mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.
Muri aba bakinnyi batandatu (6), Nahimana Shassir na Savio Nshuti Dominique ntibagaragaye mu myitozo y’uyu wa Gatatu yaberaga ku kibuga cya Mumena. Manzi Thierry, Ndayishimiye Eric Bakame, Kwizera Pierrot na Niyonzima Olivier Sefu cyo kimwe na Kwizera Pierrot bakoze imyitozo isa n’iyo bagenzi babo bakoze bitewe nuko umunaniro wamaze kurangira.
Ikipe ya Rayon Sports iraba yakirwa na Kiyovu Sports ku kibuga cya Mumena saa cyenda n’igice (15h30’), umukino ikipe ya Kiyovu Sports isabwa gutsinda kugira ngo yizere kuba yaguma mu cyiciro cya mbere nubwo izabanza kumenya uko indi mikino yagenze cyane cyane umukino uzahuza Gicumbi FC na Pepinieres FC.
Uyu mukino uzakirwa na Kiyovu Sports, kwinjira ni ibihumbi bitanu by'amafaranga y'u Rwanda mu myanya y'icyubahiro (5000 FRW) n'igihumbi cy'amafaranga y'u Rwanda ahasigaye hose (1000 FRW).
Kwizera Pierrot mu myitozo nyuma yo gufasha u Burundi mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika
Manzi Thierry wari mu Mavubi nawe yabyukiye mu myitozo ya nyuma ategura Kiyovu Sport
Niyonzima Olivier Sefu nawe yari kumwe n'Amavubi
Ndayishimiye Eric Bakame yari mu myitozo kimwe n'abandi banyezamu bagenzi be
Munzero Fiston ukubutse muri Simba SC nawe yagarutse muri Rayon Sports
Muhire Kevin umutima we wose uri muri Rayon Sports nyuma yo kongera amasezerano y'imyaka ibiri (2)
Niba koko Rayon Sports izaharira Kiyovu Sport bizaba ngombwa ko Bashunga Abouba abanza mu izamu
Nova Bayama washakishwaga na AFC Leopards biravugwa ko nawe yamaze kongera amasezerano
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO