RFL
Kigali

Jacques Tuyisenge azamara ibyumweru bibiri hanze y’ikibuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/08/2018 9:22
0


Jacques Tuyisenge umunyarwanda ukina mu ikipe ya Gormahia FC yagize ikibazo cy’imvune avuga ko kidashobora gukira mbere y’ibyumweru bibiri kuko we yumva bikomeye mbere yuko ajyanwa kwa muganga ngo barebe uko bihagaze.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y'uko Gormahia FC yari imaze gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1, Tuyisenge yavuze ko uyu mukino n’ubundi yawukinnye ari uguhatiriza kuko ngo amaze igihe atameze neza. Gusa ngo abayobozi b’ikipe bamwemereye ko agomba kujyanwa kwa muganga akavurwa.

“Nari maze iminsi ndwaye n’imikino ibiri ya shampiyona iheruka ntabwo nayikinnye. N’ubu kwari ukujyamo ari uguhatiriza kuko nari mfite uburwayi n’ubundi ubu bisa naho byiyongereye ngiye kwicara nk’ibindi byumweru bibiri ariko ndakeka ko ku bwanjye uko umukino wagenze tugomba kubyakira kuko ni wo waje”. Tuyisenge Jacques

Umukino urangiye ntabwo Jacques Tuyisenge yabashaga kwitwara

Umukino urangiye ntabwo Jacques Tuyisenge yabashaga kwitwara

Mu mikino Jacques Tuyisenge afite imbere irimo iya shampiyona Gormahia FC igomba gukina, umukino bazahuramo na USM Alger tariki 29 Kanama 2018 ndetse no kuba uyu musore agomba kuba atangira kwitegura kujya mu ikipe y’igihugu Amavubi ifite umukino na Cote d’Ivoire. Tuyisenge avuga ko imikino izaza mbere y’ibyumweru bibiri atakwizeza abantu ko azayikina bitewe n’uburyo we yumva amerewe.

“Imvune yanjye irakomeye kuko ntabwo ari ya mvune ushobora kuvuga ngo urizirika ukine kuko n’uyu mukino byari ukwihambira. Abayobozi bambwiye ko bagomba kunjyana kwa muganga bakankurikirana. Ngize amahirwe bakankurikirana neza iminsi micye nakira. Ariko ndumva kugira ngo mere neza ijana ku ijana bitafata munsi y’ibyumweru bibiri bitewe nuko niyumva”. Tuyisenge

Jacques Tuyisenge.

Tuyisenge Jacques ashaka inzira mu bugarira ba Rayon Sports

Tuyisenge Jacques ashaka inzira mu bugarira ba Rayon Sports

Muri uyu mukino, Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wac 2’ itsindiwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku mupira yahawe na Manishimwe Djabel. Moustapha Francis umurundi wahoze muri Kiyovu Sport yaje kwishyurira Gormahia FC ku munota wa 23’ mbere y'uko Eric Rutanga Alba atera coup franc ikagana mu izamu ku munota wa 54.

Jacques Tuyisenge na Moustapha Francis bishimira igitego

Jacques Tuyisenge na Moustapha Francis bishimira igitego

Tuyisenge Jacques yemera ko imvune afite ikomeye

Tuyisenge Jacques yemera ko imvune afite ikomeye

Abakinnyi ba Gormahia FC bishimira igitego babonye ku munota wa 23'

Abakinnyi ba Rayon Sports bishima nyuma y'umukino waberaga ku kibuga cya sitade ya Kasarani i Nairobi

Abakinnyi ba Gormahia FC bishimira igitego babonye ku munota wa 23'

Abakinnyi ba Gormahia FC bishimira igitego babonye ku munota wa 23'

Mugabo Gabriel yatanze imbaraga zishoboka

Mugabo Gabriel yatanze imbaraga zishoboka kuko Moustapha Francis yari abamereye nabi

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Manzi Thierry niwe kapiteni wa Rayon Sports

Manzi Thierry niwe kapiteni wa Rayon Sports 

Eric Rutanga ku mupira awugenzura

Eric Rutanga ku mupira awugenzura 

Rwatubyaye Abdul arekura ishoti

Rwatubyaye Abdul arekura ishoti

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND