RFL
Kigali

Perezida wa FERWAFA yemereye abanyamakuru ko Jonathan McKinstry yareze iri shyirahamwe muri FIFA akaritsinda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/05/2018 18:17
1


Mu kiganiro ngaruka kwezi komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) igirana n’abanyamakuru, ni bwo Rtd.Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene uyobora iri shyirahamwe yemeje ko Jonathan McKinstry wigeze gutoza Amavubi yabareze muri FIFA akabatsinda.



Muri iki kiganiro, Rtd.Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene yavuze ko Jonathan Bryan McKinstry watoje Amavubi yaje kujya muri FIFA arega FERWAFA ko yamwirukanye ku kazi mu buryo budakurikije amategeko.

Nyuma ni bwo iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yaje kwanzura ko FERWAFA igomba guhanishwa kuzatanga ibihumbi 150 by’amadolari ya Amerika (150.000 US$) ahwanye na miliyoni 129 z’amafaranga y’u Rwanda (129.000.000 FRW) bigendanye n’amakosa bakoze. Mu kubisobanura, Rtd.Brig.Gen. Sekamana yagize ati:

Ibibazo biba ari byinshi. Nk’uhu uwitwa McKinstry watoje Amavubi yareze ko yirukanywe ku mirimo bitanyuze mu mategeko, ubu FIFA irasaba ibihumbi 150 by’amadolari. Azava he?. Ni gutyo bimeze ubwo tuzajurira ubwo nidutsindwa azatangwa.

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA 

Jonathan Bryan McKinstry yahawe akazi ko gutoza Amavubi muri Werurwe 2015 aza kwirukanwa kuwa 18 Kanama 2016 nyuma gato amaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri (2) yari yahawe nk’icyizere cy’iterambere ku kazi yari amaze gukora ageza Amavubi mu mikino ya ¼ cy’igikombe cya CHAN 2016 cyabereye mu Rwanda.

Jonathan Bryan McKinstry ahungishijwe Ghana kugira ngo ibintu bitazakomeza kuzamba ku Amavubi

Jonathan Bryan McKinstry watoje Amavubi yareze FERWAFA muri FIFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Annexode IGIRANEZA5 years ago
    Erega abanyarwanda nibajye gushaka amasomo ahambaye mubya sport baza batoze team zacu, nahubundi abo banyamahanga niba Gashakabuhake, ntago baba bakunda igihugu cyacu ninkabandi bose.





Inyarwanda BACKGROUND